Umuvugizi w’Umutwe w’inyeshyamba wa M23 Munyarugerero Canisius yatangaje ko mu gihe Leta ya Congo izaba yanze kubahiriza imyanzuro ya Luanda, bazongera kwegura intwaro bagahangana yagize ati“ nibakenyere duhoberane kuko natwe turiteguye, twabonye badashaka inzira y’amahoro”
Yakomeje atangaza ko amaboko n’ukuri bwabafashije kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’amajyaruguru ntaho byagiye ko n’ubu bigihari, kandi ko ntakabuza igihe cyose Leta ya Congo itazubahiriza inzira y’ibiganiro M23 izongera ikabyisubiza
Ibi yabigarutseho ubwo yasobanuriraga umunyamakuru wa Rwandatribune ko abavuga ko kuba umutwe w’ inyeshyamba wa M23 wararekuye ibice byose wari warigaruriye byaba ari ukubera ko watsinzwe atariko bimeze, ko ahubwo M23 yarekuye ibyo bice byose yari yarigaruriye mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda no gushakisha uko ikibazo cyakemuka mu mahoro.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe urekura ibice wari warigaruriye birimo Ngungu,Karuba , Rubaya , Gatoyi, Kinigi n’ibindi ariko amakuru akomeje gucicikana ni uko ingabo za Leta ya congo FARDC arizo ziri kugenzura ibyo bice kandi imyanzuro ya Luanda ivuga ko aho M23 ivuye hagomba kujya ingabo za EACRF
Munyarugerero yavuze ko mu gihe cyose Leta ya Congo itazubaziriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yasinyiwe I Luanda ko nayo yiteguye kurwana kandi ko ibice byose bari barigaruriye bazabyisubiza hatavuyeho na Santimetero n’ imwe, kuko berekanye ko bashaka ibiganiro inshuro nyinshi ariko Congo nayo yerekana ko itabikozwa, yishakira intambara.
yakomeje agira ati ” Nti twaterwa ngo tunanirwe kwitabara, igihe cyose Leta ya Congo idashaka ko tuganira bisobanura ko ikeneye ko duhangana , twabamenyesha ko natwe twiteguye guhoberana nabo kuko nicyo bo bashaka.”
Ibi kandi umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya yakunze kubigarukaho mu biganiro mbwirwa ruhame byinshi, yagiye akora ubwo yavugaga ko igihugu nka Congo kidashobora gukora ikosa ryo kuganira n’umutwe w’iterabwoba nka M23.
Uwineza Adeline