Inteko ishingamategeko ya Repubulikika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko M23 ari umutwe w’Iterabwoba udashobora kwemererwa ibiganiro by’amahoro uko byaba bimeze kose cyangwa ngo abarwanyi bawo binjizwe mu ngabo z’Igihugu FARDC.
Mu Butumwa umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga kuri uyu mwanzuro, yemeje ko M23 buri gihe ihora igaragaza ko ibyo yifuza byakemukira mu biganiro yagirana na Leta ya Kinshasa.
Yagize ati:”Amahitamo ya M23 ni ibiganiro bigamije amahoro no gutanga umwanzuro w’iki kibazo.Niba Leta y’i Kinshasa ihisemo inzira y’intambara, nibareke turwane gusa bagomba kwemera ihame ry’intambara rivuga ko “Ukomeye ariwe Utsinda’. Kubw’iyi mpamvu rero ntibazongere kwirushya badusaba kuva mu bice bamaze gutakaza”
Kuva ku munsi w’ejo kuwa Kabiri ,Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirimo kugaba ibitero by’indege z’indwanyi mu bice M23 igenzura. Ni ibitero byamaganwe na M23, yavugaga ko mu bice FARDC irimo kurasamo bituwe n’abaturage benshi b’abasivili.
Mu itagazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, M23 yasabye imiryango mpuzamahanga gusaba FARDC kugenzura uduce igabamo ibitero by’indege kuko bo basanga irimo kwishora mu byaha by’intambara no kwica abaturage b’abasivili.
Ubuyobozi bukuru bwa M23 bwemeze ko M23 atari umutwe w’iterabwoba kuko ubana neza n’abaturage, ko ahubwo abadepite bamwe ba DRC n’abayobozi bakuru n’ingabo muri iyo Leta ko bafite imitwe y’iterabwoba bashinze mu gihugu kandi bashyigikiye, bakaba banayikingira ikibaba kandi yica abantu ku buryo Leta ya DRC itajya iyirwanya. Iyo ni nka ADF Nalu, FDLR, Nyatura, n’iyindi myinshi yica, igasahura, igafata no ku ngufu abaturage. Ko kandi na FARDC yitwara nk’ umutwe w’iterabwoba kuko irasa ku baturage, igasahura, igafata no ku ngufu. Bityo ko ibyo batangaje bidafite agaciro kuko ari ugutesha agaciro imishyikirano yose n’íbyemezo byose mpuzamahanga bishize byemeje ko Leta ya DRC igomba kugirana imishyikirano na M23.
Kandi namwe M23 NIMWITEGURE MURABONA KO UWO MURWANA NAWE AMARAMAJE ADASHAKA IMISHYIKIRANO. Gusa iyaba byashobokaga guca iruhande rw’Umujyi wa GOMA mutawinjiyemo mukawugota mugaca i ruhande ku buryo FARDC yikuramo abaturage badahunze byaba byiza.
RDC ishatse yakumva aba baturage ba M23. Ibyo byo kwita M23 umutwe w’iterabwoba nibya RDC nko kugirango bateranye M23 n’abaturage. Ntabwo RDC ifite uburenganzi bwo kwita abaturage bashaka ibiganiro k’uburenganzira bwabo, umutwe witera bwoba. Icyo mbona M23 n’irwane ifate teritory iyigire igihugu cyayo. Dore ifite umupaka. Nikomereze aho. Barwane k’umugaragaro bagamije gufata Goma kugirango babone undi mupaka ndetse na Capital. Bahagumane nibashaka basabe kwigenga cga RDC yemere ibyo bayisaba. Indege ntacyo zizabatwara rwose! Ahubwo bashake ukuntu bakora infiltration barasire ziriya ndege kuri Goma ku Kibuga n’injoro. Nonese RDC ishaka ko aba bantu bazajya he? Hariya bivugwa ko hariyo abavuga ikinyarwanya Milion 1.500.000. Ntabwo abo bantu wabamenesha cga ngo ubice bose. Hazba ikibazo gikomeye. Ikindi ubwo America yatangiye guhamagaza Minisitiri w’ingabo kugirango abazwe ibijyanye n’umubano wa RDC n’u Burusiya, buriya kabaye uraza gusanga America n’imiryango iharanira ba nyamuke kw’isi ijya kuruhande rwa M23.
Abavuga ikinyarwanda ni benshi cyanee, 16,000,000 zirenga gusa amaherezo babigishe uburenganzira bwabo bishyire hamwe Kivu yose yaba ifite imbaraganyinshi, ibikorwaremezo nabyo babihuje byakwikora.
Bashake uko ikibuga cyaziriya ndege, nibashake bacyangirize bekongera ngo bagikoreshe babine Gims, bihutire n’a Bukavu maze frdc turebe uko yongera gutegura urugamba, maze ibyo navuzeharuguru turebe ko bitikora.