Umutwe wa M23 ,wagize icyo uvuga ku birego by’Ubutegetsi bwa DRC, biwushinja kwica abasivile mu gace ka Kishishe na Bambo ho muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko M23 yifuza iperereza mpuzamahanga ryigenga kandi ritabogamye ,mu rwego rwo kumenya ukuri ku bihishe inyuma y’ubwicanyi bivugwa ko bwakorewe abatura mu duce twa Kishishe na Bambo duherereye muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko iryo perereza nirisanga umutwe wa M23 ariwo wishe abo basivile nk’uko ubishinjwa n’Ubutegetsi bwa DRC, uzahita wemera kurambika intwaro hasi ndetse ugasubira inyuma ukava muri utwo duce wamaze kwigarurira.
Yagize ati:” Ibyo Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi budushinja ni ibinyoma byambaye ubusa.
Niyo Mpamvu M23 yifuza ko habaho iperereza Mpuzamahanga ryigenga kandi ritabogamye.Nibasanga ari twe twishe abasivile muri utwo duce, M23 izahita yemera gushyira intwaro hasi ,inave muri Kishishe na Bambo.”
Yanongeyeho ko M23 ari abasirikare b’umwuga bazi icyo amategeko mpuzamahanga agenga intambara aricyo, bityo ko batapfa guhohotera abaturage ahubwo ko icyo M23 ikora ari ukubarinda.
Akomeza avuga ko Ubutegetsi bwa DRC , bwagakwiye kuba aribwo bubazwa ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi mu bice bigenzurwa na leta birimo Masisi n’ibindi bice byo muri Ruthsuru bikigenzurwa na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye.
Ati:” M23 turi abasirikare b’umwuga basobanukiwe neza amategeko egenga intambara. Ntago M23 yakora ikosa ryo kwica abasivile mu duce igenzura ahubwo icyo ikora ni ukubarinda. Ikibabaje uhubwo n’uko mu duce tugenzurwa na Leta Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bwAbatutsi, bari kwicwa buri munsi n’inka zabo zigatemagurwa. Ibyo bigomba kubazwa nde atari Leta ya DRC?”
Maj Willy Ngoma, yashinje FARDC ,FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai bafatanyije kurwanya M23, kuba aribo bari kwica abaturage bagasahura n’imitungo yabo, nk’uko bari basanzwe babikora kuva na mbere hose ,Ubutegetsi bwa DRC bwarangiza bukabigeraka k’umutwe wa M23 bahanganye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com