Igitero cy’ibyihebe by’Abajihadiste cyahitanye abasirikare 29 bo mu ngabo z’igihugu cya Niger. Iki gitero cyagabwe ku modokari ya Gisirikare yari irimo aba basirikare mu burasirazuba bwa Niger.
Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo muri Niger, yavuze ko aba basirikare baguye mu gitero cy’ibyihebe babarashe bari mu modoka hagapfa abagera kuri 29,biciwe mu Burengerazuba bwa Nigeri aho bivugwa ko Ari igitero cy’aba jihadiste.
Ubwicanyi bw’ibio byihebe bwakunze kuvugwa mu bihe bitandukanye dore ko ibi byihe bibarizwa k’umupaka wa Niger, Mali na Burkina Faso.
Mu itangazo ryanyuze kuri televiziyo y’iki gihugu, Leta ya Niger yatangaje ko cyagabwe n’abarwanyi bagera kuri 100 bibasiye igisirikare bakoresheje intwaro zitandukanye zirimo n’ibisasu biremereye.
Ni mu gihe Kandi Hari haherutse kuba ikindi gitero cyagabwe mu ngabo za Nigeri hagapfa barindwi ,mu gitero cyagabwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2023
Niyonkuru Florentine