Icyoba ni cyose ku hazaza ha Niger nyuma y’uko igihe ntarengwa cyari cyahawe abahiritse ubutegetsi ngo babe babusubije Mohamed Bazoum wabwambuwe, yarangiye.
Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wahise ufatira Niger ibihano ndetse utanga icyumweru cyo kuba ubutegetsi bwasubijwe Bazoum.
Itariki ya nyuma CEDEAO yatanze ni tariki 6 Kanama, bitakorwa hakaba hakwitabazwa ingufu za gisirikare, aho uwo muryango ushobora kohereza zimwe mu ngabo zawo gusubiza Bazoum ku butegetsi.
Ntabwo biramenyekana niba ingabo za CEDEAO ziza guhita zijya muri Niger, dore ko ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Guinée byitandukanyije n’uwo mwanzuro, binagaragaza ko Niger nigabwaho igitero bizafatwa nko kubigaho ibitero.
Algeria nayo iri mu Majyaruguru ya Niger yasabye kwitondera ibyo gukoresha ingufu mu gukemura ikibazo cya Niger, ishishikariza abo bireba gushyira imbere ibiganiro.
Ibihugu nka Amerika n’u Bufaransa bisanzwe bifite ingabo muri Niger, bishyigikiye CEDEAO mu gushyira igitutu ku bahiritse ubutegetsi ndetse byaba na ngombwa hagakoreshwa ingufu, nubwo abasesenguzi bagaragaza ko ari bibi kurusha gukemura ikibazo mu mahoro.
Impamvu ni uko gutera Niger bishobora gutuma ibindi bihugu nka Mali na Burkina Faso biyobowe n’abahiritse ubutegetsi, byinjira mu ntambara ikarushaho kuba mbi. Ikindi ni uko mu gihe u Burayi na Amerika byaba bishyigikiye abashaka gusubizaho Bazoum, u Burusiya bushobora kuza ku rundi ruhande bishyigikiye abahiritse ubutegetsi dore ko no mu myigaragambyo iheruka, abaturage bayitabiriye bafite amabendera y’u Burusiya, bashima igisirikare cyahiritse ubutegetsi.
Mu gihe kandi CEDEAO yatsinda, hibazwa uburyo Bazoum yasubira ku butegetsi igisirikare cyakabaye kimufasha cyatsinzwe. Ni nako byibazwa mu gihe igisirikare cyaba gitsinze, aho cyabana n’ibihugu baturanye n’ibyo bahuriye muri CEDEAO byashyigikiye iterwa ryayo.
Niger isanganywe ibibazo by’umutekano bituruka ku mitwe y’iterabwoba iri mu Burengerazuba bw’igihugu ndetse na Boko Haram mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru hafi y’umupaka uyigabanya na Niger.
Kuwa 26 Nyakanga nibwo abarindaga Perezida Bazoum bamuhiritse ku butegetsi, bufatwa na Gen Abdourahmane Tchiani wari ukuriye abamurinda.