Leta ya gisirikare iherutse guhirika ubutegetsi muri Niger havutse itsinda rigamije kuyirwanya ngo risubizeho,Perezida Mohamed Bazoum wari umaze ibyumweru bisaga bitatu afungiye murugo iwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi bwe.
Uyu ni umwe mu bahoze bakuriye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Niger, Rhissa Ag Boula, watangiye gahunda yo kurwanya abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum. Ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragaye imbere mu gihugu ko hari abarwanya iryo hirikwa ry’ubutegetsi
Mu itangazo Rhissa Ag Boula yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yavuze ko ihuriro yashinze ryitwa Council of Resistance for the Republic (CRR), rigamije gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi. Kuva yabuhirikwaho mu mpera z’ukwezi gushize, afungiye iwe mu rugo.
Itangazo Rhissa Boula yashyize ahagaragara rivuga ko Nijeri yaguye mu kaga gatewe n’abashinzwe kuyikarinda. Ibi bibaye mu gihe inzira y’imishyikirano igaragara nk’iyananiranye. Ibihugu bya Mali na Burkina Fasso bituranye na Nijeri kandi bishyigikiye abahiritse ubutegetsi, byo byasabye Umuryango w’Abibumbye kwamagana abashaka koherezayo ingabo zo gukoresha ingufu gukemura iki kibazo
Abakuru b’abasirikare bafashe ubutegetsi ejo kuwa 08 Knama bangiye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye kwinjira muri Nijeri mu butumwa bw’imishyikirano mbere y’inama itegenijwe kuwa 10 Kanama aho abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO, Bazaba baganira kuri iki kibazo harimo gusuzuma ko bakoresha ingufu za gisirikare.
Nubwo imbaraga z’ihuriro rishya CRR ryashinzwe na Ag Boula zitaramenyekana kuri iki kibazo, Itangazo yashyize ahagaragara riraza guhangayikisha abasirikare bafashe ubutegetsi kubera ko uyu mugabo afite ijambo mu bwoko bw’Abatuareg biganje mu bucuruzi n’inzego za politiki mu majyaruguru y’igihugu. Abasirikare bakeneye gushyigikirwa n’Abatuareg kugira ngo ubutegetsi bwabo bushobore gushinga imizi hanze y’umurwa mukuru Niamey.
Ubu butegetsi bwa gisirikare busabwa gushakisha amaboko haba mu baturage ndetse no hanze y’igihugu kuko bitabaye ibyo bazisanga bahananuwe ku ntebe bicayeho.
Umuhoza Yves