Mu gihugu cya Niger bikomeje kudogera, aho Agatsiko ka gisirikare gaheruka guhirika ubutegetsi muri Niger, kataye muri yombi abahoze ari abayobozi muri iki gihugu 180 barimo na ba Minisitiri.
Amakuru avuga ko hari abayobozi bafunzwe yemejwe n’ishyaka NPDS rya Perezida Mohamed Bazoum uheruka guhirikwa ku butegetsi.
Abatawe muri yombi barimo Mahamane Sani Mahamadou wari Minisitiri w’Ingufu, Minisitiri w’ubucukuzi, Ousseini Hadizatou ndetse na Perezida w’ishyaka Nigerien Party for Democracy and Socialism (PNDS), Foumakoye Gado.
Umuvugizi wa ririya shyaka Hamid N’Gadé yunzemo kandi ko hatawe muri yombi Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Hama Adamou Souley, Oumarou Malam Alma w’Ubwikorezi ndetse na Kalla Moutari wari umwungirije.
N’Gadé yavuze ko guta muri yombi bariya bayobozi bishimangira imyitwarire idahwitse y’Igisirikare cya Niger.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda.
Général Abdourahamane Tchiani wari ukuriye aba basirikare ni we wahise yitangaza nka Perezida mushya wa Niger.