Abanyeshuri bari barashimuswe n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Kaduna mu ntangiriro zuku kwezi barekuwe nta kiguzi gitanzwe.
Kuri iki cyumweru, Umuvugizi wa Guverinoma Abdulaziz, yatangarije Al Jazeera ko abanyeshuri bari barashimuswe tariki ya 7 Werurwe i Kuriga, muri Leta ya Kaduna barekuwe kandi bose bameze neza.
Yavuze ko umubare w’abanyeshuri barekuwe ari 137 ukaba uri munsi cyane ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri 286 bashimuswe gusa nta bindi bisobanuro yatanze.
Uba Sani, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Iburengerazuba bwa Kaduna, na we yatangaje ko abashimuswe barekuwe nyuma y’imbaraga z’abashinzwe umutekano mu gihugu.
Mu cyumweru gishize abitwaje intwaro basabye ko bahabwa amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo barekure abo bashimuse mu gihe kitarenze iminsi 20 cyangwa bakicwa, ariko Perezida Tanibu Bola yatangaje ko atazishyura igiceri na kimwe ngo aba bana barekurwe.
Gushimuta abanyeshuri byakozwe bwa mbere n’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram, washimuse abanyeshuri 276 bo mu ishuri ry’abakobwa i Chibok mu Majyaruguru ya Borno mu 2014.
Gusa bamwe mu bashimuswe ntibigeze barekurwa kandi benshi muri bo bashatswe n’abarwanyi ku gahato nk’uko imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com