Umutwe w’abajihadiste ufite inkomoko muri Nigeria Boko Haram wemeje urupfu rw’uwari umuyobozi wawo Abubakar Shekau uvuga ko yaguye mu mirwano yahanganishije uyu mutwe n’umutwe wa ISWAP kuwa 19 Gicurasi 2021.
Nk’uko byemeje n’umuyobozi mushya w’uyu mutwe Bakura Modu, Abinyujije mu mashusho(Video) yaHaye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP , Baruku Modu uzwi nka Sahaba yavuze ko kuri ubu ariwe muyobozi mushya wa Boko Haram nyuma yo gusimbura umuyobozi wabo waguye mu mirwano yabahuje n’zindi nyeshyamba kuwa 19 Gicurasi 2021.
Asobanura impamvu y’urupfu rw’umuyobozi wabo, Baruku yavuze ko yiciwe mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’umutwe wa Islamic State ukorera mu burengerazuba bwa Afurika (Islamic State in West Africa Province , ISWAP ). Soma inkuru yabanjirije iyi: https://rwandatribune.com/nigeriaumuyobozi-wa-boko-haram-yagerageje-kwiyahura-ntiyapfa-ubwo-yari-asumbirijwe-nabarwanyi-ba-isis/
Shekau bivugwa ko atishwe n’abarwanyi ba ISWAP ahubwo bivugwa ko yirashe nyuma yo kubona abo barwanyi b’uyu mutwe bamusumburije. Aboubakar Shekau yamenyekanye cyane ubwo umutwe ayobora wa Boko Haram washimutaga abanyeshuri 300 b’abakobwa mu mwaka 2014.
Amakuru y’urupfu rwe yabanje gutangazwa n’umuyobozi wa ISWAP Abu Musab Al-Barnawi.
Aboubakar Shekau yabaye umuyobozi wa Boko Haram guhera kuwa 30 Nyakanga 2009 , umwanya yagiyeho asimbura Mohamend Yussuf wari witabye Imana kuwa 29 muri uwo mwaka.
Bakura wagizwe umuyobozi mushya wa Boko Haram yari asanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mutwe mu gace ka Chad Niger.Yahigiye kuzahorera urupfu rwa Shekau, ndetse anamusabira ko roho ye yakirwa na Allah mu buzima bw’Iteka.
Umutwe wa Boko Haram washinzwe mu mwaka 1970 ushinzwe na Mohammed Yussuf. Uyu mutwe kuva washingwa umaze kwica abarenga 40,000 mu bice by’uburengerazuba bwa Afurika.