Imodoka itwara ibikomoka kuri peteroli yagonganye n’ikamyo itwara abagenzi n’amatungo muri Nigeria, bituma ababarirwa muri 48 bahasiga ubuzima, ndetse n’amatungo asaga 50 arashya arakongoka.
Inzego z’ubutabazi bw’ibanze mu gihugu cya Nigeria zemeje iby’aya makuru.
Zivuga ko iturika rikomeye ryahitanye abantu benshi ryabaye ku cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2024, ubwo imodoka itwara ibicanwa yagonganaga n’indi yari itwaye abagenzi hamwe n’amatungo agizwe n’inka.
Biravugwa ko imodoka isanzwe itwara ibicanwa bya peteroli yerekezaga ahitwa Agaie muri leta ya Niger. Amatungo asaga 50 na yo yahiriye mu modoka kugeza apfuye nk’uko byemejwe na Abdullahi Baba-Arab uyobora urwego rw’ubutabazi.
Ubutabazi bwari bugikomeje, bwerekanye imibiri y’abantu batari munsi ya 48 bishwe n’iyi mpanuka idasanzwe, yangije n’ibindi bintu byinshi harimo n’izindi modoka zari hafi aho. Abapfuye bose baje no guhita bashyingurwa.
Ubuyobozi bwaboneyeho kwihanganisha abagize ibyago, ndetse bunasaba abakoresha imihanda kujya bitonda banubahiriza amategeko mu rwego rwo kurengera amagara yabo.
Ubwiyongere bw’impanuka mu mijyi itandukanye muri Nigeria buturuka ahanini ku kuba ibikorwa remezo nk’imihanda bidahagije ugereranyije n’ubwinshi bw’abatuye iki gihugu.
Bitangazwa ko mu mwaka wa 2020 wonyine, impanuka z’amakamyo atwara peteroli na gaze zahitanye abasaga 535, ni mu gihe abagera ku 1,142 bo bazikomerekeyemo.