Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram bishe abantu 13 mu bitero bibiri bitandukanye mu majyaruguru ya Nigeria nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje.
Ibi bibaye mu gihe Ubutegetsi muri Nigeriya bukomeje kugaragaza umuhate bufite wo guhangana n’agatsiko kahiritse ubutegetsi muri Niger, ibyo abene gihugu muri Nigeriya bafata nko gushimisha America bo biyibagiwe.
Nigeriya niyo yemeye gutanga ingabo nyinshi n’ibikoresho mu gihe CEDEAO yakwanzura gusubiza Bazoum ku butegetsi bwa Niger hakoreshejwe imbaraga za Gisirikare
Ku wa Gatandatu, uyu mutwe w’iterabwoba wagabye igitero ku kigo cya gisirikare mu Mudugudu wa Wulari muri leta ya Borno, gihitana abasirikare batatu mu mirwano ikaze yahuje impande zombi.
Aba baterabwoba bakusanyije abahinzi 10 barabarasa mu gihe bari mu mirima yabo mu Mudugudu wa Maiwa, wo muri Borno.
Abantu benshi bamaze kwicirwa mu bikorwa by’urugomo byateguwe na Boko Haram, ikorera muri iki gihugu.
Uyu mutwe kandi wagabye ibitero mu baturanyi muri Cameroun, Tchad na Niger kuva mu 2015.