Umuyobozi w’umutwe ugendera ku mahame akomeye ya Islam Boko Haram, Abubakar Shekau yagerageje kwiyahura ubwo yabonaga agiye gufatwa n’abarwanyi bashamikiye ku mutwe wa ISIS bari bahanganye.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko mu majyaruguru ya Nigeria hamaze iminsi hari imirwano yaturutse ku makimbirane hagati y’abarwanyi b’ishami ry’umutwe wa Leta ya Kislam rikorera mu burengerazuba bwa Afurika (ISWAP) n’abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram ukuriwe na Abubakar Shekau .
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abarwanyi benshi ba Boko Haram kuwa Gatatu bishize mu maboko y’abarwanyi ba ISWAP , nyuma yo gutsindwa bakanamburwa ibirindiro byabo biherereye mu ishyamba rya Sambisa .
Kubera ubwoba no gutinya ko afatwa mpiri ,Shekau wari usigaye wenyine imbere y’umwanzi bahanganye yahisemo kwirasa mu gituza nkuko bitangazwa n’umutangabuhamya waganiriye na AFP.
Nubwo Shekau yirashe agakomereka bikomeye ntibiramenyekana niba yapfuye kuko ngo , akimara kwirasa bamwe mu barwanyi be bahise bamukura aho yirasiye ahungushirizwa ahantu hataramenyekana.