Ingabo z’Uburusiya zinjiye mu kigo gicumbitswemo n’abasirikare ba Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Nijeri. Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo z’Amerika yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Ibyo bibaye nyuma y’uko ubutegetsi bwa gisirikare muri Nijeri busabye ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zigera ku 1000 kuva muri icyo gihugu.
Nijeri yari ibanye neza n’Amerika bafatanyije kurwanya abahungabanya umutekano bahitana ababarirwa mu bihumbi abandi babarirwa muri za miliyoni bagahunga, gusa umwaka ushize nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu byose byarahindutse.
Umwe mu basirikare bakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ingabo z’Uburusiya zitivangaga n’iz’Amerika zasanze muri icyo kigo. Yavuze ko zinjiye mu gihangari cyazo ku kibuga cy’indege cya gisirikare kiri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cya Diori Hamani i Niamey mu murwa mukuru wa Nijeri.
Ibyakozwe n’igisirikare cy’Uburusiya byatumye habaho kwegerana cyane hagati yazo n’iz’Amerika mu gihe umubano w’ibihugu byombi mu bya diplomasi n’ibya gisirikare utameze neza. Bituma kandi hibazwa ku bazasigara bakoresha ibyo ingabo z’Amerika zahubatse ni zimara kuhava.
Amerika n’inshuti zayo byategetswe gukura ingabo zabyo mu bihugu bimwe byo muri Afurika byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ababufashe bashaka kwitandukanya na guverinoma z’Amerika n’ibihugu by’Uburayi.
Uretse Nijeri, ingabo z’Amerika zamaze kuva muri Cadi mu minsi ishize mu gihe Ubufaransa bwirukanywe muri Mali na Burkina Faso.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com