Mu minsi ishize abantu bishyize hamwe bagera ku icumi bashinze icyitwa urugaga ry’abanyapokitike bigenga rwitwa RIPP() bavuga ko bifuza kwandikisha urwo rugaga rwabo kugira ngo babone aho bazajya bahurira bungurane ibitekerezo Kandi banagirane inama ngo kuko babona akenshi ibitekerezo byabo biba bitanoze bakifuza ko bazajya babinogereza muri urwo rubuga .
Ucishije amaso mu bagize iryo tsinda riherutse kwandikira urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB hagaragaramo uwitwa Mutabazi Ferdinand ushinzwe imari n’ubutegetsi wiryo tsinda ,akaba yarahoze ahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukokije mu Rwanda (DGPR/Green Party)mu ntara y’Amajyepfo akaba yarirukanywe muri iryo shyaka mu mwaka wa 2022 azira kuba yaragiye kuricamo ibice ngo ashinge irye.
Nkuko byatangajwe icyo gihe na Perezida w’iryo shyaka Dr.Habineza Frank Kandi icyo gihe akaba yaranemeje ko yakoranaga n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ,ngo kuko yaramaze iminsi avuga ko yashimuswe bigatangazwa mu binyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda bisanzwe birwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Haribazwa impamvu Mutabazi Ferdinand ubundi usanzwe yarananiranywe na Green party ikageraho imwirukana none akaba ari mu bashaka gushinga igisa n’umutwe wa politike mu gihe iri shyaka yahozemo rivugwamo amakimbirane ashobora no gutuma ricikamo kabiri.
Kubera gupfa inyungu niba ubundi atagifitemo akaboko ko kuba Yaba akorana n’abatifuriza abanyarwanda ineza nk’uko byamugaragayeho mu mwaka wa 2022 .
Umuyobozi wiri tsinda witwa Mwubahamana Vincent Ferrire yatangaje ko baje gukemura icyuho gihari mu Rwanda cy’abanyapotike bigenga, mwese mwarabibonye ko hari abaje gutanga kandidatire kuri NEC ugasanga babuze na tike ibasubiza aho bavuye, cyangwa umuntu wese akabyuka mu gitondo akiyita umunyapotike benshi usaga bafite ibitekerezo bibi bisebya leta.
Ibi byose nibyo tuje gukemura ,kuba umunyapotike wigenga mu Rwanda ugomba kuba uri muri foramu yacu,kuko tuzabahugura tunabafashe kwaguka mu bitekerezo, uru rubuga n’umusanzu wacu dushaka gufasha leta kumenya abanyapolitike nyabo bigenga”.
Ukurikije amategeko y’u Rwanda uko abiteganya ubona kwandika uru rugaga bigoye cyane kuko icyo amategeko y’u Rwanda yateganyije Ari ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politike atigeze ateganya ihuriro ry’abanyepokitike bigenga.
Tariki ya 24 Ukwakira 2021, ni bwo Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’iri shyaka yirukanye burundu Tuyishime Deogratious na Mutabazi, ngo “aho byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya ishyaka, barisenyera mu ryo benda gushinga, bavuga ko bariterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu…”
Kuri Mutabazi, iri shyaka ryavuze ko yaranzwe n’ubunyangamugayo buke, ritanga urugero rw’uko yigeze kwiburisha irengero. Riti: “Mu ntangiriro z’uyu mwaka yiburishije irengero nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politiki bigaragara ko ari inzego z’umutekano zabikoze noneho agonganishe DGPR n’inzego za Leta.
Mutabazi wari usanzwe ari umucuruzi mu Murenge wa Ruhango w’Akarere ka Ruhango, byavuzwe ko yaburiwe irengero tariki ya 21 Ugushyingo 2021.
Mu kiganiro umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza yagiranye na Bwiza.com mu mpera z’uko kwezi, yatangaje ko yavuganye n’urwego rw’ubugenzacyaha, bumubwira ko Mutabazi yamaze kuboneka, gusa iperereza ryari rigikomeje.
Mu kiganiro Mutabazi yagiranye na BBC cyerekeye iyirukanwa rye muri iri shyaka, yavuze ko nta mugambi bafite wo kurisenyera mu rindi, ko kandi adakorana n’ababa hanze y’igihugu. Ngo ikibazo kiri hagati yabo na Dr Habineza bavuga ko ashaka guhora ariyobora.
Yagize ati: “Arashaka gushyiraho itegeko ryo kuba yaba perezida igihe cyose, hakajya haba amatora ya manda y’imyaka itanu yongera agatorwa, akajya ahora atorwa buri gihe.”
Kudashyigikira iri tegeko ngo ni byo byatumye Dr Habineza abirukana burundu mu ishyaka. Gusa uyu munyapolitiki wari usanzwe ari umudepite avuga ko ibyo ntabyo azi kuko iyi ngingo ishyaka ritigeze riyiganiraho cyangwa ngo riyijyeho impaka.
Inkuru igice cya mbere ubutaha tuzabagezaho icyatumye ashaka kubeshya rubanda ko ntaruvugiro afite…….
Indi nkuru yabanje
Amashirakinyoma ku ibura n’iboneka rya Ferdinand Mutabazi wa Green Party