Kugeza ubu mu burasirazuba bwa DR Congo by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru haravugwa umutwe wa M23 umaze igihe waratangije intambara ku butegetsi bw’iki gihugu.
Ubu M23 yamaze kwigarurira tumwe mu duce tw’iyi ntara turimo n’umujyi wa Bunagana akaba ariyo iri kuwugenzura.
Si ubwambere itangiza intambara ku butegetsi bwa DR Congo kuko mu mwaka wa 2012 nabwo yasoje intambara ndetse yigarurira n’umujyi wa Goma n’ubwo mu 2013 brigade ihuriweho n’ingabo z’amahanga zirimo iza Afurika y’Epfo,Tanzaniya,Malawi,MONUSCO bafatanyije na FARDC babashije kuyisubiza inyuma igahungira muri Uganda n’u Rwanda.
Ni irihe tandukaniro rya M23 n’indi Mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa?
Muri DR Congo hari indi imitwe myinshi irenga 100 ariko kugeza ubu hakomeje kugaragara itandukaniro ry’iyo mitwe n’umutwe wa M23.
M23 n’umutwe ugizwe n’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda uvuga ko urwanira uburenganzira bwabo ngo kuko badahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo kimwe n’abandi Bakongomani ,ahubwo bagahora bitwa abanyamahanga yaba abategetsi ba DR Congo n’andi moko y’Abakongomani.
Ikindi n’uko M23 irwana ifite intego harimo kwigarurira no kugenzura uduce twa DR Congo mu rwego rwo kotsa igitutu guverinoma ya DR Congo ngo yemere kubahiriza amasezerano bagiranye no kwemera uburenganzira bwabo nk’abandi Bakongomani.
M23 yagaraje ubushobozi n’imbaraga zo ku rwego rwo hejuru kugeza naho ingabo za Leta zinanirwa kuyambura agace ka Bunagagana yigaruriye. Ubu Leta ya DR Congo ikaba yarahisemo kwitabaza ingabo z’Amahanga. MONUSCO nayo iheruka gutangaza ko M23 itandukanye n’indi mitwe ngo kuko yo iteye neza neza nk’igisirikare cy’umwuga bikaba byayigora guhangana nayo.
Ni mu gihe indi mitwe irimo iy’Abakongomani nka Mai Mai n’indi y’abanyamahanga nka FDLR,RUD Urunana, FLN,FPP ADF n’iyindi.Intego yabo irangirira mu guteza akajagari,gushimuta no kwica abaturage kugirango bisahurire.
Abakurikiranira hafi imitwe ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo bavuga ko M23 ifite intumbero irenze ibyo n’ubushobozi burenze ubwiyo mitwe.
Hategekimana Claude