Umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yasabye abaturage gutyaza imihoro bakarwanya M23 yita abanyarwanda.
Mu mbwirwaruhame yagejeje ku ba Polisi bakorera mu mujyi wa Goma, Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Komiseri Romy Ekuka Lipopo,yasabye abapolisi kuba maso kuko M23 ngo igeze mu marembo iza gufata uyu mujyi.
Komiseri Ekuka yakomeje avuga ati:”Ntituzahora turi abagore b’abandi,natwe tugomba kwerekana yuko turi abagabo,mubwire abagore banyu n’abaturanyi banyu buri muntu afate umupanga cyangwa se ikindi kintu cyose cyakwica kuko iyi ntambara turabona yafashe indi ntera.”
Yakomeje agira ati:”M23 ni Abanyarwanda, nta ruhare abanyarwanda bafite ku gihugu cyacu . Muhige abanyarwanda mwirwaneho mutsinde umwanzi ,mubibwire abaturage b’igihugu cyacu cya Congo Kinshasa barwanire igihugu cyabo.”
Iyi mbwirwaruhame igamije kuryanisha amoko ntiyanejeje benshi mu bayobozi ba Congo,umwe mu baturage batuye mu gace ka Masisi kiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda witwa Kanyamuhanda yabwiye Rwandatribune ko ijambo rya Komiseri Romy Ekuka ntaho ritaniye n’irya Mugesera Leon yavugiye mu cyahoze ari Komini Giciye,ubwo yakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi.
Kanyamuhanda yakomeje avuga ko ibi ari ibihe bikomeye Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda binjiyemo kuko hashize amezi n’imyaka batotezwa ariko ubu muri iki gihe byerekana ko ingabo na polisi zatangiye ubukangurambaga bwo gusaba Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda gutangira gutemwa,bitirirwa kuba abarwanyi ba M23.
Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo nawe ntiyatindiganyije ,abicishe ku rukuta rwe rwa twitter yamaganye imvugo za Komiseri wa Police Gen Romy Ekuka usanzwe ari Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,avuga ko ari imvugo zigamije gukurura amacakubiri.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022, yamaganye ibyatangajwe n’uyu muyobozi avuga ko ari ugukangurira abasivili kwinjira mu miurwano. Majoro Ngoma agaragaza ko mu gihe haramuka hari abasivili binjijwe mu ntambara bahanganyemo na FARDC bakayigwamo byazabazwa ingabo z’igihugu aho kuba aribo bibazwa.
Abasesengura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko iri jambo rya Guverineri Romy Ekuku, rishobora kuba imbarutso ya Jenoside yakorerwa Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda cyane ko n’ubusanzwe aho baba muri iki gihugu usanga andi moko abahoza ku nkeke.
Yves Umuhoza