Kuva mu mwaka w’1994 kugeza na n’ubu uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bubarizwamo umutekano muke n’ipfu za hato na hato ndetse n’intambara itava ku muryango bikomoka ahanini ku mitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri ibi bice, gusa bamwe batangaza ko umuti w’ikibazo ari abenegihugu ubwabo.
Mu ntangiriro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, abasaga Miliyoni 1.2 bahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zayire, icyo gihe abari abasirikare mu Rwanda hamwe n’abari bamaze gutsemba abantu bose bahungiye muri iki gihugu gituranyi.
Bakigerayo umutekano muke watangiye kuvuka, ndetse n’intambara za hato na hato ziratangira, imitwe y’inyeshyamba myinshi yarashinzwe cyane cyane irwanya Leta y’u Rwanda ariko ntiyari yoroheye n’abaturage b’aho ikorera.
Umuryango w’abibumbye umaze kubona ko ubuzima bw’inzira karengane buri kuhatikirira, wafashe umwanzuro w’1279 wafashwe kuwa 30 Ukwakira 1999 mu nama yabereye I Lusaka muri Zambie uyu mwanzuro washyizeho ubutumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, no kwambura intwaro imitwe yose y’inyeshyamba ibarizwa muri iki gihugu nyamara ibyo ntacyo byagezeho.
Nyuma y’imyaka 20 irenga ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwabonye ko ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye butari kugenda neza, bahitamo gushyiraho ibihe bidasanzwe( État de siege) ubutegetsi bwa gisivile bukurwaho mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru na Ituli hashyirwaho ubutegetsi bwa gisirikare.
Iyi État de siege yaje nayo ifite inshingano nk’iza MONUSCO ariko nyamara nayo irananirwa ndetse hanatangazwa ko igiye kuvaho ubutegetsi bugasubizwa mu maboko y’abasivile.
Ibi byatumye benshi batangira gukoresha wa mugani uvuga ngo “Nyiri umupfu niwe ufata ahanuka” ariko bakibaza ukuntu DRC itereranye abaturage bayo kandi yari yiyemeje kubatabara, irwanya imitwe y’inyeshyamba mu gihe kuva bahagera kugeza ubu aho kugabanuka kw’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri kariya gace ahubwo yariyongereye.
Ibi abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru ni byo bahereyeho bavuga ko igisubizo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo kizaturuka mu batuye muri aka gace, aho guturuka mu banyamahanga.
Aba baturage bakomeza bemeza ko bafite ingero zitandukanye zirimo n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda rwabohowe n’abana barwo mu gihe rwari rwugarijwe na Jenoside yahitanye abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Umwe mu banya politiki waganiriye na Rwandatribune uatashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yavuze ko iki gihugu gitezwamo akavuyo n’abakakirukanye, ariko yemeza ko abaturage ubwabo bishyize hamwe buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, izi nyeshyamba zakwamburwa intwaro ndetse umutekano wabaye agatereranzamba nka kamwe ka Nyina wa Nzamba ugasugira ugasagamba.