Guhera mukwezi gushize kwa Nyakanga, Uganda imaze gupfusha abasirikare bo ku rwego rwa Jenerali bagera kuri 3. Ni ibintu biba bidasanzwe kumva abasirikare bakomeye bapfa urw’amarabira mu gihe gito nk’iki, ndetse abakurikira ibi bavuga ko akenshi impamvu zitangazwa n’igirikare cya Uganda usanga zidasobanutse.
Mu bajenerali batatu baheruka gupfa aribo: Lt Gen Pecos Kutesa wari washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Museveni mu kwezi kubanziriza uko yapfiriyemo, Major Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda na Maj Gen Stephen Rwabantu bose ntihigeze hatangazwa indwara zagiye zibahitana.
Twabibutsa kandi ko usibye aba ba Jenerali bamaze gupfa , hari n’abandi bakomeje gusimbuka imfu za hato na hato, bimwe bigatangazwa ibindi ntibitangazwe. Urugero rwa hafi ni urwa Gen Katumba Wamala uheruka gutegwa igico n’abiswe abagizi ba nabi ubwo yari mu nzira ava mu rugo rwe bakarasa imodoka ye , kugeza ubwo umukobwa we n’umushoferi bahasize ubuzima bikarangira nawe akomeretse.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kampala ivuga ko, aba basirikare bapfa n’abasimbuka imfu za hato n’ahato ari ababa badashyigikiye icyiswe Muhoozi Project.
Muhoozi Project ikomeje gutuma abami b’urugamba ba Uganda bahatikirira ni gati ki?
Ubusanzwe, umushinga wa Muhoozi(Muhoozi Project) ni umushinga umaze iminsi utegurwa n’inkoramutima za Perezida Yoweli Museveni zo mu ishyaka NRM ugamije gutegurira umuhungu we w’imfura Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu igihe azaba ageze mu za Bukuru.
Muhoozi usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda yakunze kumvikana avuga ko ,nta bushake na buke afite bwatuma yakwinjira mu myaya ya politiki, nyamara bifatwa nko kuyobya uburari abaturage umugambi wo kumwimika ugeze kure.
Udashyigikiye Muhoozi Project Bimubera inzigo ikomeye imbere ya Perezida Museveni!
Ubusanzwe uyu mushinga wiswe Muhoozi bivugwa ko ariwo ntandaro yo kudacana uwaka hagati y’abahoze ari inshuti magara ntunsige za Perezida Museveni barimo, Gen Mugisha Muntu, Gen Elly Tumuine , Gen Henry Tumukunde utibagiwe na Col Kiiza Besigye wawutahuye rugikubita.
Urwanyije Muhoozi Project ahanwa na nande?
Ubundi bivugwa ko umushinga witiriwe Muhoozi mu gisirikare cya Uganda , ugenzurwa na Gen Salim Saleh umuvandimwe wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Uyu ninawe utanga amategeko mu basirikare, aho guhana no kwikiza abadashyigikiye uyu mushinga bikorwa n’urwego rw’ubutasi bwa Gisrikare bwa Uganda(Chieftaincy of Military Intelligence [CMI]) iyoborwa na Maj Gen Abel Kandiho.
Abel Kandiho , uyu wabaye icyamamare mu Rwanda kubw’ibikorwa bya kinyamaswa urwego ayobora rukorera abanyarwanda baba muri Uganda rubashinja kuba intasi. Ibi si Abanyarwanda abikorera gusa , kuko ngo n’abagande biganjemo abo bakoranye mu gisirikare imyaka myinshi akomeje gukoresha amakipe ayobora mu kubikiza akoresheje uburyo burimo amarozi anyuzwa mu nshoreke zabo ashaka kwikiza, kubatega ibico bikitirirwa abanzi b’igihugu nk’uko Gen Kainerugaba yagiye abigarukaho kenshi n’ibindi.
Twabibutsa ko Museveni, uheruka gutorerwa manda ya 6 mu matora yabaye kuwa 14 Mutarama 2021, biteganijwe ko izarangira amaze imyaka ikabakaba 40 ari ku butegetsi.
Ildephonse Dusabe