Umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Gen Sylvain Ekenge yatangaje ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze iminsi uri gukorera imyitozo idasanzwe muri Tchanzu, kibumba na Rugari ngo kuko bafite gahunda yo gutera umujyi wa Goma. Yasabye inzego zose zishinzwe umutekano ku muba hafi kugira ngo umujyi batawumufatana.
Gen SYLVAIN Ekenge yakomeje avugako Ingabo za Congo zigomba kuba maso kuko inyeshyamba za M23 zihafite umugambi wo kubaca murihumye igafata umujyi wa Goma.
Uyu mu Jenerali yemeje ko izo nyeshyamba za M23 zimaze iminsi ziri gukorera imyitozo muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Kibumba, Tchanzu, ndetse na Rugari. Kandi uduce M23 iri gukoreramo iyo myitozo, hari kugenzurwa n’ingabo za EAC.
Ibi bikaba biri gukorwa mu gihe hari hitezwe kubahirizwa amasezerano ya Nairobi na Luanda hagati ya Leta ya Congo na M23.
Kuri uyu wa mbere, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko ziteguye kurwanya icyo gitero gishaka kugabwa mu mujyi wa Goma.
Bakomeje bavuga ko kugira ngo ibyo bishoboke, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko zafashe umuryango mpuzamahanga MONUSCO, uburyo butandukanye bwo kugenzura n’ingabo z’akarere ka EAC, kugira ngo zibone ubuhamya.
Ibi byo kubungabunga umutekano mu mujyi wa Goma kandi byaje kugarukwaho k’umunsi w’ejo mpuzamahanga w’ingabo za Monusco wizihijwe ejo kuya 29 Gicurasi , ubwo Komanda wa Monusco Mirabda Filho yavuze ko biteguye kubungabunga umutekano wa Goma mu gihe M23 iwugabyeho igitero. kandi ko biteguye no kubungabunga umutekano w’abaturage muri rusange nk’uko biri mu nshingano zabo.
Izi ngabo z’amahanga zimaze kugira Komanda mushya uherutse kumva ko EACRF imaze kugera ku ntambwe zikomeye kuva yoherejwe mu Gushyingo 2022. Harimo no kuvana M23 mu bibanza yahoze ikoreramo ndetse n’indi mirimo nko kurengera abasivili n’ubufasha bw’ubutabazi muri utwo turere.
Akimara gutangira imirimo, Jenerali Majoro Aphaxard Muthuri Kiugu yashishikarije kandi abayobozi b’ingabo gusangira ubunararibonye bwabo ku nyungu n’intsinzi by’ingabo z’akarere zimaze kwigarurira uturere twahoze tugenzurwa n’inyeshyamba.
UWINEZA Adeline