Umubyeyi wa Perezida Tshisekedi yashinje ubuyobozi bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuba aribo ba Nyirabayazana b’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, ndetse bakaba ari nabo nkomoko y’ akaduruvayo kari mu Karere.
Uburasirazuba bwa DRC bugizwe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ndetse ahanini usanga ifite inkomoko imwe, kuko imyinshi yashinzwe biturutse k’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda .
Inkomoko y’uyu mutekano muke nk’uko uyu musaza w’inararibonye abisobanura, ni amakosa yakozwe n’abayobozi ba DRC yahoze yitwa Zaire, ubwo bakiraga impunzi zari zikomotse mu Rwanda harimo n’abitwaje intwaro nyamara ntibubahirize amategeko mpuzamahanga, agenga impunzi.
Aya mategeko avuga ko ntagihugu cyemerewe kwakira impunzi zifite intwaro, ahubwo bagomba kubanza kuzibambura bakabona guhabwa ubuhungiro muri icyo gihugu.
Aya mategeko kandi avuga ko impunzi iyo zihunze igihugu zigomba gutuzwa nibura mu birometero 150 uvuye ku mipaka y’ibihugu byombi, ibintu byirengagijwe na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bakiraga impunzi z’abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma bagatuzwa imbere yumupaka w’ibihugu byombi.
Ibi ngo byatumye aba bahoze mugisirikare cy’u Rwanda n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bari bahungiye muri iki gihugu batangira kwisuganya ndetse batangira no kugaba ibitero bitandukanye mu Rwanda, ibintu byatumye biba ngombwa ko inshuro zirenze imwe, ingabo za Leta y’u Rwanda zinjira muri iki gihugu guhangana n’izi nyeshyamba.
Uyu musaza kandi akomeza avuga ko abayobozi ba Congo ntacyo bakoze kugira barwanye izi nyeshyamba, ahubwo byatumye hakomeza gushingwa imitwe myinshi y’inyeshyamba, ndetse izi nyeshyamba zari zigizwe n’abasize bakoze Jenoside zakomeje gukwira kwiza ingengabitekerezo mbi mubanye congo bituma inzangano ziyongera muri iki gihugu.
Uyu musaza kandi agaruka ku magambo umuhungu we Perezida Tshisekedi yavuze mu minsi ishize arega u Rwanda ko rwamuteye, agaragaza ko atariko bimeze ko ahubwo niyo byaba byo rwaba rwarakurikiranye umwanzi warwo aho yihishe.
Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru Voice of Kivu dukesha iyi nkuru , muri Video cyagaragaje y’uyu musaza ngo Congo amahoro yayo ari mu biganza byayo nk’uko intambara iva mubiganza byayo.
Umuhoza Yves
Ese uyu musaza umubyeyi wa Tshisekedi yazutse?!!! Rwanda Tribune ?♂️