Noble Marara ntiyemeranya na mugenzi we Etienne Mutabazi uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yagize uruhare mu rupfu rwa Seif Bamporiki wari ukuriye RNC ishami rya Afurikay’Epfo, aho we yemeza ko Bamporiki yishwe ku kagambane ka Shebuja Kayumba Nyamwasa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa RNC Etienne Mutabazi rivuga ku rupfu rwa Seif Bamporki rivuga ko Bamporiki yarashwe ubwo yari atwaje igitanda umuntu wari ukiguze aho akorera, nyuma uwo muntu wagiye kuzana amafaranga yo kumwishyura atindayo ari nabwo ngo hahise haza abantu babiri batazwi bitwaje imbunda nto( Hand Gun) barasa Bamporiki mu gituza bahita bigendera.
Mutabazi yakomeje avuga ko ngo nta gushidikanya urupfu rwa Bamporiki rwagizwemo uruhare na Guverinoma y’u Rwada, ibintu byamaganiwe kure na Noble Marara wahoze muri RNC nyuma akaza kuyirukanwamo.
Marara avuga ko amaze kwitegereza inkuru yashyizwe ahagaragara na RNC yasanze ntaho itaniye n’inkuru mpimbano . Yavuze ko we abizi neza ko urupfu rwa Bamporiki nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda irufitemo ibi byatumye abantu bakomeza gukeka ko binashoboka ko Bamporiki yagambaniwe na Kayumba Nyamwasa usanzwe azwiho ubutiriganya n’amanyanga akomeye mu guhemukira abamwizeye.
Mu gihe abandi bavuga ko uyu mugabo yari afitanye ibibazo n’itsinda ry’Abahezanguni biyise King Mashira Institute rikuriwe na Mukiza Heslon ,iri tsinda ritabona ibintu kimwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa aho ryo rivuga ko rigamije kigarura ubutegetsi bw’Abahutu,bamwe mu barigize bakaba bari bamaze igihe bahigana n’uyu Nyakwigendera Bamporiki Abudalah dore ko bose babarizwaga muri Afurika y’epfo
Noble Marara, wigeze kuba umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida Kagame, nyuma akaza kwihuza n’abarwanya u Rwanda, afite ikinyamakuru yise Inyenyerinews.org gikunze gutambutsa inkuru zinenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Bamporiki wishwe n’abantu baratamenyekana asize abana 4 n’umugore bose babaga mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Dusabe Ildephonse