Itsinda ry’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai Kadima rifite icyicaro i Tshanika, rwagati muri parike y’igihugu ya Virunga muri Kivu y’Amajyaruguru ryongeye gushimuta abarobyi batandatu (6) mu gace ka Nyakakoma mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, tariki ya 20 Kamena 2021.
Nk’uko byatangajwe na Aimé Mbusa Mukanda, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu i Rutshuru, avuga ko aba bagizi ba nabi bateye Tshanika bagashimuta abarobyi bakoreraga uburobyi bwayo mu gace ka Nyakakoma.
Yagize ati” Abarobyi bacu bahohoterwa kenshi mu mazi y’ikiyaga cya Edouard cyane cyane bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro yiyongeraho n’ingabo za Uganda. Hari ibindi bikorwa bibangamira abarobyi bacu, nk’amafaranga 10,000 ya Congo bishyuzwa buri cyumweru,ibi bikaniyongeraho n’ibindi biza bahurira nabyo mu mazi nko kuribwa n’imvubu.Turasaba Leta yacu kurinda abarobyi bacu bakorera mu kiyaga cya Eduard “
Mbusa yakomeje asaba ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bushya gukorera uruzinduko ku mazi y’ikiyaga cya Eduard, no gukemura ibibazo by’amakimbirane hagati y’abarobyi ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abarobyi bo ku ruhande rwa Uganda.
Kuva muri Mutarama uyu mwaka abarobyi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gushimutwa inshuro eshatu bikorewe mu kiyaga cya Eduard bikozwe n’inyeshyamba n’abasirikare ba Uganda bashinzwe kugenzura amazi y’ikiyaga cya Eduard.