Itsinda rigari ry’abarwanyi b’umutwe wa NDC-Rénové uyoborwa na Gen Guidon Shimiray rwagabye igitero simusiga ku mutwe wa FPP/AP uyoborwa na Gen Kabido nyuma yo kumenya ko wapanze gushyira intwaro hasi ukishyikiriza ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Iki gitero cyabereye muri Teritwari ya Lubero, aho umuyobozi wa NDC-Rénové usanzwe afitanye umubano mwiza n’inyeshyamba za ADF mu rwego rwo kuburizamo umugambi uyu mutwe wari ufite wo gushyira aka gace wayoboraga mu biganza by’ingabo z’igihugu.
Bivugwa ko agace umutwe wa FPP/AP wayoboraga gahana imbibi n’umuhora wa Ruguru wa Beni aho mutwe wa ADF ufata nk’iturufu ikomeye yawufasha guhangana n’ingabo z’igihugu zikomeje kubotsa igitutu.
Abaturage batuye Bunyatenge bavuga ko batazibagirwa ibihe bibabaje banyuzemo ku bw’umutwe NDC-Rénové uyoborwa na Guidon mu myaka ya 2016, 2017 na 2018 aho Guidon yarasaga abaturage mu mijyi ya Mwekwe, Kasugho, Kaberi na Kateku yo mjuri Lubero
Iyo ii iba igendera ku kuri yari gysanga Ntaganda nta bwicanyi yakoze nkuki bamupangiye bakamukatira. Aba bafurero nibo bicana cyane