Nibura abasivili 3 bishwe mu gihe cyo guterana amagambo hagati y’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) n’ibice bya Wazalendo i Nyangezi mu gace ka Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024 mu gace k’ubucuruzi ka Munya i Nyangezi.
Nk’uko byatangajwe na Noé Tshambala, umwe mu bagize uuryango wa sosiyete sivile i Nyangezi, ngo intandaro y’yi mirwano yakomotse ku musirikare wa FARDC wasinze akabangamiraga abacuruzi ndetse n’umwe mu basore ba Wazalendo maze bagenzibe bagerageza kwitambika uyu musirikare.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru , yasobnuye ko nyuma yo kumwitambika hakurikiyeho guhanahana urufayarw’amasasu maze abasivili batatu bahasiga ubuzima.
Yagize ati:”Ahagana mu masaha y’isaa kumi n’igice z’umugoroba nibwo umusore Wazalendo yahuye n’umusirikare udafite intwaro kandi wasinze wabangamiraga abacuruzi. Uyu musore nibwo yahise atangira ku mufata nokumukuramo imyenda yari yambaye.
Nibwo uyu musirikare yahise afatwa n’uburakari bukomeye maze n’umujyinya mwinshi ajya kuzana imbunda ye umusirikare atangira kumisha urufaya rw’amasasu mu baturage atarobanuye ako kanya abandi basirikare nabo baratabaye maze bahanahana urufaya rw’amasasu karahava.
Abasivili 3 nibo baguye muri iyo mirwano, barimo abahungu babiri bato n’umwana ufite imyaka hafi icumi. Iyi mirwano kandi yanakomerekeyemo Umukobwa warashwe ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bya Nyangezi.
Noé Tshambala avuga ko guhana umuriro byakomeje kugeza ku isaha ya saa mbili z’ijoro nyuma y’uko inzego zibanze arizo zije zigatabara. Anavuga kandi ko abacuruzi benshi babuze ibicuruzwa byabo nyuma y’iyi mirwano.
Kuri ubu, ibintu bimeze neza muri Nyangezi kandi ibikorwa byongeye gusubira uko byari bimeze. Wazalendo ni abayoboke b’imitwe yitwaje intwaro yunze ubumwe n’ingabo za Kongo mu kurwanya inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. Guverinoma ibagaragaza nk’ingabo z’abareserviste basanzwe.
Rwandatribune.com