Kuva Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya kongo(RDC) yatangira ibikorwa byo ku gota imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru ya Kivu na Ituri, Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC) zatangaje ko zimaze kwigarurira uturere 12 mu ifasi ya Masisi yahoze iyobowe n’imitwe yitwaje intwaro yakoreshaga imbunda zitemewe n’amategeko.
Ibi byatangajwe na Major N’Djike Guillaumes, umuvugizi wa guverineri w’ingabo, Liyetona Jenerali Ndima Constant aho yagize Ati: “N’ubwo twari tumaze iminsi ducunga ikirunga cya Nyiragongo, iyobowe natwe ibikorwa byakomeje Uyu munsi, nk’urugero, i Masisi, hari uturere 12 twiyongereye kutwo dusanzwe tugenzura”.
Turashimangira ko : “Uturere twa Singa, Embe, Lubula, Shango, Bindibindo, Lushebere na Kahanga I Masisi rwagati na Kinyana, dufite uturere nka Mbingwe, Bosoro, Kamoni, Kanyamatembe na Iwana, uturere twagenzurwaga n’imitwe yitwaje intwaro (CMN, Nyatura …) ubu tuyobowe na FARDC. “
Major N’Djike Guillaumes, yongeraho ko inyeshyamba zigera ku 100 zidafite aho zibogamiye mu mitwe yitwaje intwaro mu gace kamwe ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru benshi bitanze ( bishyikirije Ingabo za FARDC) hafatwa n’imbunda zo mu bwoko bwa AK47 .
FARDC ishimangira ko ibi bikorwa byo kwigarurira uduce twari twarigaruriwe n’imitwe yitwaje intwari bigomba gukorwa mu rwego rwo kugobotora no kwirukana iyi mitwe mu gihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo ( RDC) nk’uko byasabwe n’umukuru w’igihugu.
Nkundiye
Félicitation kungabo za FRDC rwose gusa baharanire ko zitazahisubiza
Bagakomeza kuzahaza abaturage
Abo bagizi banabi