Mu irijoro rya keye rishira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/07/2024, abantu batatu bishwe abandi babiri barakomereka bikabije, mu gace ka Tulungu ho muri Kinigi, Teritware ya Nyiragongo ihana imbibi n’umujyi wa Goma uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Nk’uko iyi nkuru yemejwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete sivile ya Kinigi, yavuze ko abo bantu batatu bapfuye ari umugabo n’umugore we ndetse n’umwana wabo, mu gihe abandi babiri bo muri uwo muryango bakomeretse bikabije, ariko bakaba bakirimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biri hafi aho.
Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile, Bwana Trésor Masiya, yanavuze ko abapfuye, bishwe n’abantu bataramenyekana baje bitwaje intwaro kandi ko babikoze muri iri joro ryakeye mu gihe cy’amasaha akuze.
Gusa avuga ko abakoze ayo mabi, kugeza ubu bataramenyekana, ariko ko bari bambaye imyambaro y’igisikare cya Repubulika ya Congo FARDC kandi ko barimo bavuga ururimi rw’iringala.
Yanavuze kandi ko ubu bugizi bwanabi buhoraho ko ndetse no mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuwa Kabiri muri ibyo bice harashwe imbunda, ariko bikaza kurangira abaturage bibwe ibintu byabo.
Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bwatumye abaturage baturiye ibyo bice bazindukira mu myigaragabyo, aho bafunze umuhanda wo Kurijiwe. Nta modoka nimwe iri kuharenga.
Kuko abaturage mu gufunga uwo muhanda bakoresheje amabuye, bafataga amabuye bakayarambika hagati mu muhanda. Gusa abapolisi bagerageje guhoshya iyo myigaragabyo ariko biranga biba ibyubusa.
Abari muri iyi myigaragabyo barasaba leta kubashakira umutekano kandi bagashinja umutwe wa Wazalendo kuba ari bo bihishe inyuma y’ ubwicanyi bukorerwa abasivile.
Rwandatribune.com