amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha imboni zacu ziri iMasisi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,aravugako rya Général Biliko-Liko Mingenya wo mu mutwe wa Mai Mai UPDC,ku munsi w’ejo tariki 2 Gashyantare 2020 yishyikirije ingabo za Congo FARDC hamwe n’abarwanyi be basaga 300 ndetse n’intwaro no z’intambara 50.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2 ya FARDC Major Ndjike Kaiko yatangaje ko Gen.Biliko-Liko n’abarwanyi be 290 bamaze imyaka irenga 20 barwanira muri Teritwari ya Masisi Gurupoma Ufamandu ya mbere n’iya kabiri iherereye hagati ya teritwari ya Masisi n’iya Walikale.
Major Ndjike yakomeje agira ati:
« Gen.Biliko-Liko Yitanze mu rwego rwo kumvira ubusabe bwa Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’ubw’umugaba mukuru w’ingabo FARDC bashaka ko inyeshyamba zose zirambika intwaro hasi murwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.»
Abarwanyi 290 bemeye gushyira intwaro hasi ubu bari kubarizwa I Mubambiro.Usibye aba ngo hari n’abandi 150 bari munzira yo kwishyikiriza FARDC.
Mu ntwaro 50 aba barwanyi bashyikirije FARDC harimo izo mu bwoko RPG zirasa rokete,Karacinikov n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com,Bwana Bigembe umwami wa Ufamando ya mbere yagize:ni ibyo kwishimira kuba Gen Biliko Liko yasize intwaro hasi ati:turifuza amahoro mu gihugu cyacu cya Congo tuboneyeho gusaba n’indi mitwe yitwaje intwaro yaba iyabanyekongo n’iya abanyarwanda gushyira intwaro hasi bakayoboka inzira y’amahoro,turashima Guverinoma yacu ya Congo ku bw’umuhati ikomeje gushyira kuri aba barwanyi.
umutwe wa Gen.Biliko Liko n’umugabo w’imyaka 52,akaba avuka mu bwoko bw’abatembo, yahoze mu ngabo za Congo yahoze yitwa Zayire mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu akaba yaravuyemo afite ipeti rya Majoro,ahita ashinga umutwe w,inyeshyamba wa Mai mai UPDC(Union des Patriotes pour la défense du Congo).
Ahagana mu mwaka wa 2000,mu mpera z’umwaka wa 2016,izi nyeshyamba zikaba zari zarasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umutwe wa CNRD UBWIYUNGE mu rugamba rwo guhashya FDLR,muri 2016-2018 intambara ya CNRD/FLN ifatanyije na Mai Mai UPDC na Mai Mai Kasongo yarangiye FDLR ibatsinze igumana ibirindiro byayo.
Mwizerwa Ally