Ku wa kabiri Gicurasi 26 i Goma, abantu bane biyita abajenerali bakaba abayobozi b’imitwe ine yitwaje intwaro bakorera ku butaka bwa Masisi, mu majyaruguru ya Kivu batangaje ko biyemeje gushyira intwaro hasi bo n’abarwanyi babo.
Komisiyo ishinzwe ibikorwa byo kwambura intwaro inyeshyamba ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDRC), yatangaje ko irimo kwita kuri aba bahoze ari inyeshyamba ndetse no gukurikirana igikorwa cyo kubasubiza mu buzima bwa gisivili.
DRC yatangaje ko aba ari bakubiyemo umuyobozi w’abarwanyi bavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu FDDH – Nyatura, zimaze imyaka igera kuri 6 zirwanira mu murenge wa Osso Banyungu; Itsinda rivuga ko riharanira umutekano riyobowe na Jenerali Kavumbi wakoreraga i Bashali Mokoto ; itsinda ryitwaje intwaro ry’abakorerabushake ba GAV hamwe na Union des patriotes pour la defence du Congo, UPDC.
Bamwe mu barwanyi b’aya matsinda bari baherutse nanone kwishyikiriza inzego zishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe z’ahitwa Mubambiro, hafi ya Goma. Ariko, imibereho mibi ngo iza kubahatira gusubira mu mashyamba.
Umwe muri aba bayobozi b’imitwe Jenerali Faustin Habyambere, yatangaje ko kuri ubu ubushake bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ariyo ntego yabo.
Ati: “kuba Jenerali yazananye na eta majoro, yazanye intwaro 22 … Ikidutera gusubira mu buzima bwa gisivili ni ukugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Hashyizweho uburyo bwagutse bwo gufasha inyeshyamba zishaka gusubira mu buzima busanzwe hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Ntabwo tugiye kuzana imitwe yitwaje intwaro yose i Mubambiro cyangwa ahantu hamwe. Uburyo bwacu bwaragutse. Tuzagira abaduhagarariye muri buri karere. “
Ibikorwa byo gushyira intwaro hasi kw’inyeshyamba birakomeje no mu tundi turere two mu majyaruguru ya Kivu, aho abayobozi batandukanye b’imitwe yitwaje intwaro bagaragaza ko bifuza gushyira intwaro hasi.
MWIZERWA Ally