Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gushimangira ko idateze kuganira na M23 ndetse ko itabiteganya ntiba uyu mutwe udakurikije amasezerano ya Luanda.
Ibi umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Gashyantare, ubwo yemezaga ko nta gahunda yo kuganira na M23 ihari cyereka babanje gushyira mu bikorwa icyo amasezerano ya Luanda ateganya hanyuma na Leta ikabona kugira icyo ikora.
Yanavuze kandi ko mu nama ya Bujumbura yabaye muri Weekend ishize nta nyandiko iyo ariyo yose perezida yasinye, ko bo bemera amasezerano ya Luanda, ari nayo bazagenderaho.
Ibintu bikomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa DRC mu gihe kuwa mbere imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za leta mu duce turi hafi y’umujyi muto wa Sake, iyi iri muri 25Km mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.
I Goma naho habaye imyigaragambyo biteganywa ko ishobora gukomeza mu gihe cy’icyumweru, ni imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n’ubusahuzi no kwangiza ibikorwa remezo ibikorwa remezo, ndetse yanaguyemo abagera kuri babiri bari muri ibyo bikorwa, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Abajijwe niba hari ikizere leta igifitiye ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atakwemeza ko gihari cyangwa se ntagihari, avuga ko izo ngabo zaje zifite inshingano yo gutera, ariko ko zitarabikora. Yongeraho ko uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro.
MONUSCO yatangaje ubutumwa bwamagana ibyabaye ejo i Goma birimo kwangiza urusengero rw’abanye congo bo mubwoko bw’abanyamurenge, inasaba kandi kwirinda imvugo z’urwango.
Uyu muvugizi yanze gusoza atagarutse kumagambo akunze kuvuga ashinja u Rwanda gushyigikira M23 ariko noneho yemeza ko abasirikare barinda Perezida aribo u Rwanda rwohereje gufasha M23.
Ibi birego bya Congo u Rwanda ntirwahwemye kubihakana ndetse rukagaragaza ko iki gihugu cyihunza ishingano zacyo ahubwo kigahugira gutwerera ibibazo byacyo kubandi, ari nayo mvano yo gutwerera u Rwanda ibibazo byabo.
Umuhoza Yves
(Provigil)