Umutwe wa M23 washwishwurije abatekereza ko bashobora kuwukura mu bice wafashe, uvuga ko utazongera gukora ikosa nk’iri ryo kurekura cyangwa kuva mu bice yafashe.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Rwandatribune, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma yatangaje ko uyu mutwe udateze kongera gupfa kurekura ibice wafashe.
Uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice binyuranye muri Teritwari ya Rutshuru birimo umujyi wa Bunagana, uduce twa Cyanzu, Runyoni na Kibumba.
Majoro Willy Ngoma yavuze ko iyi ntego yabo bayifitiye icyizere kuko abo bahanganye ari bo FARDC badafite ubushobozi bwo kubatsinsura muri utwo duce.
Yagize ati “Nta santimetero n’imwe y’ubutaka twiteguye gutakaza. FARDC nta bushobozi ifite bwo kutwambura ibice twamaze kuyambura.”
Maj Willy Ngoma avuga ko ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC isa niyahosheje ariko ko FARDC, FDLR na Mai Mai Nyatura nibaramuka bongeye kubagabaho ibitero, biteguye neza kubisubiza inyuma.
Maj Willy Ngoma akomeza avuga ko M23 ifite ubushobozi bwo gufata ibindi bice bitandukanye ariko ko yo icyo ishyize imbere atari itambara ahubwo yifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa DRCongo kugira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro, bitaba ibyo na yo igakomeza kugenzura uduce yamaze gufata byanaba ngombwa intambara ikagukira mu bindi bice .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com