Major Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu byagisirikare yatangaje ko M23 idatewe ubwoba n’intwaro Uburusiya buheruka guha FARDC.
Ni mu Kiganiro agiranye mu kanya na Rwandatribune ubwo yabazwaga uko M23 yiteguye guhangana na FRADC iheruka kubona Intwaro zigezweho harimo n ‘indege z’intambara yahawe n’Uburusiya maze asubiza ko M23 yiteguye kwirwanaho mu buryo bwose bushoboka, ndetse ko idatewe ubwoba n’ibyo bikoresho.
Yagize ati:” Ni ibintu natwe turi kumva mu itangazamakuru ,ariko M23 iriteguye. M23 ni igisirikare gikomeye kizi icyo gukora kandi kiteguye guhangana n’icyaricyo cyose cyadushozaho intambara.dufite ikibuga gihagije . Intwaro zose baba bafite ntacyo zahindura kandi tuzabyitwaramo neza cyane. Nta bwoba biduteye na gato turiteguye .”
Major Willy Ngoma atangaje ibi ,nyuma yaho Uburusiya buheruka guha DRCongo intwaro zigezwe harimo N’indege z’intambara nyuma y’urugendo Gilbert Kabanda Mininisitiri w’ingabo muri DRCongo ari kumwe N’abahoze mu Gisirikare cya FARDC bagiriye mu Burusiya kuwa 16 Kanama 2022.
Muri urwo rugendo, Gilbert Kabanda yagaragaje ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa DRCongo, ndetse anerekwa intwaro zitandukanye , igihugu cy’Uburusiya cyiteguraga guha DRC, aho yanagaragaye ari kuzisuzuma ari kumwe n’abashinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu Burusiya.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com