Umutwe wa M23 ,wabwiye abatuye mu gace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi ko n’ubwo wafashe icyemezo cyo kuva muri ako gace n’utundi duce utigeze ujya kure yabo.
Ni ubutumwa M23 yahaye abaturage bo mu gace ka Mushake ku munsi wejo , mu nama yahuje aba baturage n’Ingabo za EAC ziri kumwe n’abari bahagarariye M23 na FARDC, nyuma yaho abarwanyi b’uyu mutwe baviriye muri ako gace.
Iyi nama, yari igamije guhumuriza abatuye mu gace ka Mushake, bari batangiye kugira impungenge z’uko umutekano wabo ushobora kujya mu kaga ,nyuma yaho M23 ifashe icyemezo cyo gusubira inyuma ikava muri ako gace.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu gace ka Mushake teritwari ya Masisi ,avuga ko muri iyi nama umwe mu Banye Congo bo mu bwoko b’Abatutsi yababajije ikibazo cy’uko umutekano wabo ushobora kubangamirwa n’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na FARADC, bitewe n’uko mu minsi mike ishize M23 ikimara kuva muri utwo duce, FARDC n’iyi mitwe bari bagaragaje ko bifuza gusubira mu bugenzizi bw’utwo duce.
Uyu muturage, yasubwije ko FARDC n’ izi nyeshyamba batazagaruka muri ako gace hatarabaho ibiganiro hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo ko ingabo z’u Burundi arizo zigiye gutangira kubacungira umutekano.
M23 nayo, yunzemo ivuga ko n’ubwo hagira igihinduka iyi mitwe ikagerageza gutera agace ka Mushake igamije ku kirukanamo ingabo z’ Uburundi ziharinze, abaturage batangomba kugira impungenge kuko abarwanyi ba M23 ,batagiye kure yabo ahubwo ko bakomeje gucungira hafi, kugirango babe bakoma mu nkokora uwashaka wese kubahungabanyiriza umutekano.\
N’ubwo M23 iheruka kurekura agace ka Mushaki, abarwanyi b’uyu mutwe nti bigegeze bajya kure kuko baherereye mu birometero bitatu gusa hafi y’ako gace.