Umutwe wa NCRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda igice kiyobowe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, watangaje ko utarabasha kugera ku ntego zayo zigamije gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko wakunze kubitangaza.
Ni ibiheruka gutangazwa na Gen Maj Hakizimana Antoine uzwi ku kazina ka”Jeva” Umugaba mukuru mushya w’inyeshyamba za CNRD/FLZ igice giheruka kwitandukanya na Lt Gen Hamada kuwa 11 kamena 2023, mu ijambo rivuga ku myaka irindwi ishize Umutwe wa CNRD/FLN ushinzwe n’ibyo wabashije kugeraho muri icyo gihe cyose.
Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yavuze ko kuwa 30 Gicurasi 2016 muri FDLR/FOCA, habaye impinduramatwara y’amahoro ubwo bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe barimo Col Wilson Irategeka, bitandukanyije na FDLR/FOCA maze bashinga undi mutwe wihariye ariwo CNRD/FLN.
Yakomeje avuga ko kuwa 31 Gicurasi 2016, Umuyobozi mukuru wa CNRD/FLN Col Wilson Itageka ,yatanze amabwiriza yo gushyira Abarwanyi ba FLN mu mitwe y’Ingabo itandukanye mu buryo bukwiye, hagamijwe kurinda impunzi z’Abanyarwanda ziherereye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yongeyeho ko kuwa 10 Kamena 2026 ,Umutwe wa FDLR/FOCA bari bamaze gutera umugongo, wabagabyeho ibitero bikomeye mu mirwano yabereye ahazwi nko ku “Kamodoka” muri teritwari ya Rutshuru, gusa ngo ingabo za FLN , zaje kwereka FDLR /FOCA yari ikiyoborwa na Gen Mudacumura ataricwa ,ko n’ubwo CNRD/FLN yari imaze igihe gito ,ifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi aho yaba aturutshe hose ndetse ko ari nacyo cyatumye iyi tariki ifatwa nk’igihe nyacyo CNRD/FLN yashingiweho.
Gen Jeva yemeye ko kuva icyo gihe CNRD/FLN itarabasha kugera kubyo yiyemeje
Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yongeye kwibutsa Abayoboke ba CNRD/FLN ko kuwa 28 Mata 2018 aribwo, batangiye kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ,bahereye mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru.
Cyokoze Gen Maj Jeva, yavuze ko kuva icyo gihe ibikorwa CNRD/FLN yari yariyemeje byo kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda no kubukuraho ,itarabasha kubigeraho cyangwa se kubigeza ku ntera bifuza, bitewe n’imbaraga n’amayeri by’uwo bahanganye(RDF) n’ibindi bibazo uruhuri bimaze igihihe by’ugarije uyu mutwe byasize icitsemo ibice bibibiri.
At:” Kuva icyo gihe Ingabo za CNRD/FLN zakomeje kwiyubaka maze zifata ingamba zo kujyana urugamba ku butaka bw’u Rwanda maze tariki ya 28 Mata 2018 ingabo za mbere za FLN ziba zisesekaye ku butaka bw’u Rwanda. Urugamba rutangira guhina bya kinyeshyamba i Nyabimata kugeza ubu. Gusa nti turabasha kugera ku ntego yacu cyangwa se ngo ibikorwa byacu bigere ku ntera twifuza, ariko tuzakomeza guhangana na RDF kandi tuzi ko ikivi twangiye tuzacyusa kuko twizeye abatera nkunga bacu n’andi maboko y’Abanyarwanda baba mu buhungiro.”
Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ,atangaje ibi mu gihe inyeshyamba ayoboye za FLN, zimaze iminsi zigamba kugaba ibitero mu duce twegeranye n’ishyamba rya Nyungwe ndetse ukavuga ko ufite ibirindiro muri iryo rya Shyamba .
Ni ibitero benshi bafata nka baringa cyne cyane ko bitigeze bibaho, ahubwo bikavugwa ko ari gahunda ya Gen Maj Jeva ugamije kurangaza ababa mu mitwe irwanya u Rwanda, kugirango abakuremo amafaranga akunze kwita umusanzu wo gutera inkunga intamabara CNRD/FLN yatangije ku Rwanda.
Umutwe wa CNRD/FLN washinzjwe kuwa 10 Gicurasi 2016 nk’uko byemezwa na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva Nyuma yaho abarwanyi ba FDLR/FOCA baturuka mu mayjyepfo y’u Rwanda bashwanye na bagenzi babo baturuka mu majyaruguru bafha ikibazo cya ”Kiga-Nduga”
Vuba aha kuwa 10 Kamena 2023, uyu mutwe wizihije imyaka irindwi umaze ushinzwe ugaragaza ko igifite akazi gakomeye ko guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda ngo kuko muri iyo myaka irindwi utarabasha kugeza ibikorwa byawo aho wifuza.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com