Umuyobozo mukuru w’Ingabo za FARDC muri regiyo ya 34 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye Abasirikare ayoboye, kutazongera kwiruka ngo bate umujyi wa Goma mu gihe M23 yagerageza kongera kuwugabaho ibitero.
Ni ibyatangajwe Gen Maj Mpezo Bruno kuwa 3 Gicurasi 2023 imbere y’imbaga y’Abasirikare ba FARDC mu mujyi wa Goma, mu rwego rwo kubashima no kubatera akanyabugabo .
Gen Maj Mpezo , avuga ko ibintu byahindutse bitakiri nka mbere , ngo kuko nta musirikare wa FARDC uzongera kwiruka ngo ate umujyi wa Goma ,mu gihe M23 yakongera kugerageza kuwugabaho ibitero .
Ati:”Ibintu byarahindutse hano i Goma kandi M23 igomba kubimenya. Nta Musirikare wa FARDC uzongera kwiruka ngo ate umujyi wa Goma nk’uko byakunze kugenda mu myaka yashize ubwo M23 yawigaruriraga. Nta musirikare wiruka. Tuzarwana na M23 kugeza ku musirikare wa nyuma ibyo mugomba kubimenya neza.”
Gen Mpezo Bruno, yongeyeho ko Ingabo za FARDC zitazongera gukoza isoni Abayobozi b’igihugu ,ahubwo ko zizakomeza guhangana na M23 kugeza itsinzwe .
Gen Maj Mpezo , atangaje ibi mu gihe M23 yatanze agahenge k’imirwano no kurekura uduce yigaruriye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi .
Ni mu gihe ingabo za FARDC zakunze kunengwa na benshi , bitewe no kutabasha kwihagararaho imbere y’Abarwanyi ba M23 , kuko buri gihe iyo basakiranye zihita bakizwa n’amaguru kubera gutinya urusasu rwa M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Noneho mwarirukaga? Yababababaa! Uziko muri mbwa! Ntako imbwa zirabaruta kuko zirinda urugo kandi iyo ruvogerewe ntiziruka nka mwe! Ubwo se murinze igihugu?!!!! FARDC rwose!
Ubwo se uwo General abazaniye izihe nyama bazarya bagashira ubwoba,FARDC izahora yiruka mpaka cyokora kurwanisha umunwa byo barabishoboye cyane.
??????? Niba Générale yemera ko biruka
Yemeye ko M23 ibarusha imbaraga
HHHH , harya ubundi biruka kubushake ?!! Ahubwose noneho baziruka ko ahubwo bazaca n’umutima cyangwa bakagwira ibiti kubera KWIRUKA batazi niyo BAJYA !! KWIRUKA byo biterwa nuwo murwana nabari bariyise INZIRABWOBA ko ntabwo nkibona ra!! Ubuse harya bamanutse ku irebero na Mont Kigali NGO harya baziko bazagaruka ??! Ubuse bavuye mu mutara barinda bagera mu murwa babona harya ngo bazasubiyo ?!! INZIRA BWOBA Piiiiiiiiiiiii! INZIRABWOBA ???! Harya siko baririmbaga ?!! Abo rero uyu munsi nibo uwo mukongomani ngo yishingikirije ngo ntituzongera KWIRUKA !!! ??????? Birutse bari gusiga leta yabo bari bashinzwe kurinda ngo ubu bari muri mpemuke ndamuke nibwo bazahagarara!!? Abakongomani niba ari bwa busamunyiga baba bahaze!!!?