Akarere ka Rubavu ni kamwe muturere duhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Congo,kamwe muduce dukunze kwifashishwa mugihe iki gihugu kiba gishotora u Rwanda,aho indege y’intambra ya Sukhoi 25 ya DRC imaze igihe yinjirira, nyamara abaturage bo muri aka karere bavuga ko ntabwoba batewe n’ubu bushotoranyi kuko igihugu cyabo kirinzwe kuburyo buhambaye.
Ibi byatangajwe n’abaturage bo muri aka karere nyuma y’uko indege y’intambara ya Sukhoi 25 ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwandakunshuro ya 3 ndetse bagahita bayirasa, benshi bagakeka ko intambara ihise itangira kuko abo muri iki gihugu bahora bigamba ko bakeneye gutera u Rwanda.
Uku kuvogera ikirere cy’u Rwanda bibaye kunshuro ya 3 kuko kunshuro ya mbere iyi ndege ya Sukhoi 25 yaje mu kirere cy’u Rwanda ndete igwa by’igihe gito kukibuga cy’indege cya Rubavu kuwa 07 Ugushyingo 2022 nyamara u Rwanda rwarayiretse isubira aho yaturutse mu mahoro.
Abashinzwe umutekano ku kiyaga cya Kivu
Nyuma DRC yavuze ko ari kibazo cya tekinike cyabayeho babisabira imbabazi.si iki gihe gusa kuko nyuma yaho iyi ndege yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ibintu byasubiriye kuri uyu wa 24 Mutarama ahagana sa kumi n’imwe z’umugoroba.
Cyakora nyuma y’ubu bushotoranyi bwose abaturage bo muri aka karere bemeza ko ntabwoba bafite kuko bizeye umutekano w’igihugu cyabo.
Umuhoza Yves