Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko nta kindi utegereje kitari ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bitandukanye n’ibyo bavuga byo kurambika intwaro hasi, kuko ataricyo kiri imbere.
Ibi babivuze basubiza uwavuze ko bagomba kubanza bakinjira mu bigo byateguwe hanyuma bakarambika intwaro hasi nyuma hagakurikiraho kuganira na Leta ya Congo.
Izi nyeshyamba ntizemera amasezerano yemejwe n’abayobozi b’akarere avuga ko inyeshyamba za M23 zigomba koherezwa mu kigo cya Rumangabo ngo zamburwe intwaro ndetse ngo zinasubizwe mu buzima busanzwe.
Inyeshyamba za M23 zikomeza zivuga ko zo zemera amasezerano yabereye I Luanda kandi ko ibyo yo isabwa byose yabikoze, ahubwo ko yo itegereje uruhare rwa Leta ya Tshisekedi.
M23 yongeye ho ko Kugira ngo amahoro arambye agaruke, abayobozi bo mu karere batangije inzira z’amahoro zishyira imbere gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe, Gahunda yo kugarura no guharanira umutekano. Ni muri urwo rwego, inama ya nyuma ya EAC yemeje ko M23 igomba kubanza koherezwa i Rumangabo.
Gusa uyu mutwe wo ntubikozwa ahubwo ukomeza uvuga ko icyo ushyize imbere ari ibiganiro bitaziguye n’ubuyobozi bwa Tshisekedi.
Bagize bati: “Nta gushidikanya, M23 yakoze ibyo yasabwe gukora byose kandi itegereje gusa ibiganiro bitaziguye na guverinoma ya Congo.
Ibi babigarutseho nyuma y’inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu, yabaye ku ya 4 Gashyantare, 2023 i Bujumbura, mu Burundi.
M23 yongeye gushimangira ko amakimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC azakemurwa hifashishijwe ibiganiro n’abayobozi b’igihugu.