Murugamba inyeshyamba za M23 ruhanganyemo n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’abuyifasha barimo inyeshyamba za FDLR, Mai mai Nyatura, APCLS, Mai mai Gudo, hamwe n’abacanshuro batandukanye barimo n’abaturutse mu Burusiya, zeruye zivuga ko zitarajwe ishinga no gufata imisozi mynshi ahubwo ko bagamije gutabara ababo bari kwicwa urw’agashinyaguro.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 uvuga ko udashyize imbere ibyo gufata uduce ahubwo ugamije kurokora abantu bayo bari kwicwa urubozo n’inyeshyamba za FDLR zifatanije na FARDC.
Ibi babivuze nyuma y’uko uyu mutwe wigaruriye agace ka Rubaya gaherereye muri Teretwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ibintu byabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare.
Aka gace kigaruriwe n’izi nyeshyamba ku munsi w’ejo gakize ku mabuye y’agaciro arimo coltan, kari mu ntera y’ibirometero 50 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.
Si aka gace gusa kandi kuko kuwa 24 M23yari yigaruriye agace ka Mushaki nako gaherereye muri iyi Teritwari ya Masisi.
Izi nyeshyamba zakunze gutakamba zivuga ko imiryango yabo iri kwicwa urw’agashinyaguro ndetse zimwe mu mvugo zikakaye zumviknye mu magambo y’abategetsi ba Congo bashishikariza bamwe kwica bagenzi babo.
N’imvugo zakunze kwamaganwa n’abantu batandukanye baba abanyapolitiki ndetse abanyamakuru benshi basora inkuru zivuga ko muri iki gihugu hari gutegurwa Jenoside.
Kubisakuza ntacyo byahinduye kuko bitabujije ko abanye congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeza kwicwa kugeza na n’ubu bakicwa.
Ibi nibyo izi nyeshymba zahereyeho zivuga ko zitagamije gufata imisozi n’ubutaka ahubwo zishaka kurengera ababo bari kwicwa Leta irebera.
Umuhoza Yves