Imirwano ihuje umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai irakomeje muri Teritwari ya Rutshuru.
Nyuma yaho ibitangazamakuru byo muri DRC bibogamiye ku ruhande rwa Leta, bitangaje ko kuva ejo kuwa 13 Ugushyingo 2022, Ingabo za FARDC zabashije gusubiza inyuma abarwanyi ba M23 zibirukana mu gace ka Kibumba, umutwe wa M23 wabihakanye wivuye inyuma utangaza utarava muri Kibumba.
Binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wayo Maj Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com mu masaha y’umugoroba w’uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 watangaje ko abari gukwirakwiza ibihuha by’uko FARDC yamaze kwirukana abarwanyi ba M23 mu gace ka Kibumba kari mu birometero bicye uvuye mu mjyi wa Goma ari abanzi bayo bakoreshwa n’ubutegetsi bwa DRC.
Yakomeje avuga ko abarwanyi ba M23 ,bakiri muri kibumba ndetse ko imirwano na FARDC ikomeje muri ako gace.
Yagize ati:” Ntago turava muri kibumba. Ababivuga barabeshya. Ni abanzi ba M23 basanzwe bakoreshwa n’ubutegetsi bwa DRC bari gukwirakwiza ibyo binyoma. Abarwanyi bacu baracyari muri kibumba kandi kugeza ubu imirwano irakomeje. Ntago FARDC irabasha kudusubiza inyuma kandi nta na cm n’imwe y’ubutaka turatakaza.”
Maj Willy ngoma, yongeyeho ko mu gihe Ubutegetsi bwa Kinshasa buzakomeza kwanga ibigniro, M23 idateze gusubira inyuma na gato ,ahubwo ko izakomeza kwigarurira ibindi bice mu rwego rwo kwirinda no kwirwanaho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Songambele mpaka Goma.
Maelekeomengine tutapanga baadaye.
Izo Nkebebe zibuza abaviga ikinyarwanda uburenganzira bwazo rekazumveko na nyinawundi abyara agahungu.