Hashize imyaka itanu u Bwongereza bushyize ho itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina ibyo benshi bita ubutinganyi , ibi byashyizweho mu mwaka wa 2013 ariko Itorero ry’Abangilikani ribanza kubisuzuma ngo rirebe ko bikwiriye ko bene aba bantu bashyingiranwa no mu rusengero, mugihe iri torero mu Rwanda ryabiteye utwatsi.
Iki cyemezo Itorero ry’Angilikani ryo mu Bwongereza rifite icyicaro gikuru i Canterbury ryagaragaje ko rizajya riha umugisha abaryamana bahuje ibitsina nyuma yo kuva gusezerana mu mategeko, ibi bikaba byatumye Itorero ry’abangilikani ryo mu Rwanda ryo rivuga ko ry’ itandukanyije nabo ko ryo ridashigikiye ubwo bukozi bw’ibibi, kuko ubundi byakiswe ishyano.
Ibi Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryabitangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2023 nyuma y’uko mu minsi ishize abasenyeri b’iry’u Bwongereza batangaje ko batazasezeranya ku buryo bweruye abatinganyi ariko bemeza ko bazajya babasabira umugisha nk’ikimenyetso cyo kutabaheza mu bandi.
Icyo gihe Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Canterbury ibarwa nk’Icyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Musenyeri Justin Welby, yavuze ko ibyo byemezo byo kudashyingira abatinganyi ariko bagasabirwa umugisha byari bigamije guharanira inyungu rusange.
Yakomeje agira ati “Ndizera ko ibyo twemeranyijeho byakirwa neza. Ndizera kandi ko ibi bishobora kugena uburyo Itorero Angilikani rikomeza kubaho. Munyemerere mvuge ko abakirisitu bose ndetse by’umwihariko abo mu muryango wa LGBTQ mwese mwisanga ndetse muri ab’agaciro ku Mukiza wacu Yesu.”
Iyi myanzuro yo kwemerera abatinganyi guhabwa umugisha ntikwishimiwe n’andi matorero yo mu bihugu bitandukanye kuko yagaragazaga ko ari uguha urwaho abanyabyaha, agatangaza ko bitandukanyije na bo, abandi banasaba Musenyeri Justin Welby kuva ku mwanya wo kuba umukuru mu bo bangana (uhagarariye abasenyeri b’amatorero yo mu bihugu byo ku Isi).
Abenshi ni abo mu mu muryango uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya, umuryango utemeranya na busa n’ubutinganyi, (Global Anglican for Future Conference: GAFCON) aho bavuga ko iki ari icyaha gikomeye cyane ku buryo ubikora agomba kwicuza.
Mu itangazo Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurent Mbanda yasohoye, yavuze ko itorero ayoboye ryababajwe bikomeye n’uyu mwanzuro iry’u Bwongereza ryafashe wo gusabira umugisha abatinganyi mu rusengero.
Itangazo rikomeza rigira riti “Umubano wacu n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza wangiritse kubera icyemezo cyaryo ndakuka kigamije kwemeza ubutinganyi nk’ibintu bikwiriye.”
Musenyeri w’u Rwanda ibitekerezo bye bihuye ni bya Musenyeri w’Itorero Angilikani rya Uganda, Dr. Stephen Samuel Kaziimba Mugalu, wavuze Itorero Angilikani aho kubabarira umunyabyaha rikamubwira kutazasubira ahubwo ibyo ryakoze ari ukubashishikariza kubisubiramo.
Ati “Ibyo ni ukunyuranya n’ibyo Bibiliya ivuga kuko biyemeje guha umugisha icyaha, ibi bihabanye n’ukuri cyane. Itorero Angilikani rya Uganda ntiribishyigikiye kuko n’Imana itaha umugisha icyaha ahubwo ibabarira umunyabyaha ikamubuza kubisubira ukundi.”
Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach, na we yagaragaje ko uyu mwanzuro wafashwe n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ari ukugaragaza ko ubutinganyi bwemewe mu buzima bwa buri munsi bw’iri torero ibintu we abona ko gutenguhwa kuko bari bizeye ko rizahagarara ku kuri rikareka guha urwaho icyaha.
Yagaragaje ko bijyanye no gufata iyi myanzuro yo umubano w’uyu muryango n’amatorero abarizwa mu gisa n’inteko rusange y’amatorero Angilikani ku Isi wangiritse cyane kuko batakari mu murongo umwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza, yemeza ko n’iry’u Bwongereza baraza kurifatira imyanzuro vuba.
Kugeza ubu amatorero yemeye ubutinganyi muri Angilikani ni irya Canada, Brésil, Écosse, Pay de Gale, Aotearoa na Nouvelle-Zélande et Polynésie.
Musenyeri Mbanda yagaragaje ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryababajwe n’imyanzuro yo guha umugisha abatinganyi bikozwe n’iry’u Bwongereza
Uwineza Adeline