Abaturage batuye mu bice bya Karambo no mu Gicanga batangaje ko batakifufaza, ko ingabo za Leta ya Congo FARDC babagarukira mu karere kuko batacyamburwa ibyabo kuva aho M234 ifatiye ako karere ndetse bagatangaza ko imirimo yabo bayikora neza batekanye kandi bizeye umutekano.
Ib byatangajwe na bamwe mu baturage bo muri aka gace ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Rwandatribune wari yatembereye muri turiya duce dusanzwe turi mu nkengero z’umujyi wa Bunagana.
Aba baturage batangaje ko kuva inyeshyamba za M23 zagera muri biriya bice, aba Motar bongeye kugira ijambo kuri Moto zabo kandi barekeraho kwirirwa bahigwa bukware ngo bavuga Ikinyarwanda, nk’aho ari icyaha.
Uyu muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ” Njyewe sinifuza ko ba Katanyama bagaruka hano rwose kuko nta cyiza batugejejeho, ahubwo baduhora ururimi rwacu kandi turusangiye n’abandi, barimo Abagande, Abanyarwanda, n’abaturage ba hano iwacu muri Congo.”
Aba baturage kandi bemeza ko amahoro yongeye gusugira nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe ibice batuyemo, ndetse bakemeza ko buri muturage yasubiye mu mirimo ye nk’uko byari bisanzwe, abacuruzi, mu bucuruzi bwabo nta kibazo n’abandi bikaba uko, mu gihe mbere ba Katanyama bo bazaga bagafata ariko nti bishyure.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com