Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bari mu buhunzi mu bihugu bituranye na DRC, baravuga ko igihe kigeze ngo basubire mu gihugu cyabo ,ndetse ko ariyo mpamvu bashigikiye umutwe wa M23 .
Bakomeza bavuga ko kuva mu mwaka wa 1994 ubwo Ex-FAR n’interahamwe bahungiraga mu Burasirazuba bwa DRC nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi , hari Abanyekongo benshi bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye kwicwa no guhohoterwa muri Burasirazuba bwa DRC n’ahandi , bituma benshi bata amasambu yabo bahungira mu bihugu bituranyi .
Bongeraho ko benshi muri bo , ubu bari mu buzima bubagoye mu nkambi z’impunzi bamazemo imyaka myinshi mu bihugu bituranyi birimo u Rwanda,Uganda, Kenya n’ahandi.
Icyo bose bahuriraho, n’uko EX FAR n’interahamwe baje guhinduka FDLR bafatanyije n’indi mitwe ya Mai Mai, bagize uruhare rukomeye mu gutuma bahunga igihugu cyabo ndetse ubu bakaba baranigaruriye ubutaka bwabo.
Iyi ,ngo ni imwe mu mpamvu ituma bashigikira byimazeyo umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, yaba abakiri muri DRC bahora bahohoterwa n’abandi benshi bari mu buhungiro bifuza kugaruka kuri gakondo yabo.
Uwitwa Muneza Pierre ubarizwa mu Nkambi ya Mahama, aganira na Rwandatrbune, yagize ati: Njyewe iwacu ni muri Rutshuru .Interahamwe na Ex-FAR bafatanyije n’imitwe ya Mai Mai ,nibo batumenesheje batuma duhunga ubutaka bwacu.
Njye n’umuryango wanjye tumazaze imyaka igera kuri 24 tuba mu nkambi hano mu Rwanda, kandi ubuzima ntibuba butworoheye.
Niyo mpamvu dushigikiye M23 kuko iharanira ko dutaha tugasubira kuri gakondo yacu no mu masambu yacu yigarurirewe na FDLR naza Mai Mai.”
Bakomeza bavuga ko, batazakomeza kwemera ko FDLR igizwe n’ abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994 hamwe n’indi mitwe ya Mai Mai yo mu bwoko bw’abahunde, abarega, ababembe n’abandi , bakomeza kwigarurira amasambu n’imitungo yabo mu gihe bo bakomeje kwicira isazi mu jisho mu nkambi bamazemo imyaka myinshi mu bihugu bituranyi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com