Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwigamba ko itagomba gupfumbata amaboko imbere y’umwanzi wabo ariwe Rwnda, wanabarasiye indege kandi iri mu kirere cyabo.
Ni indege yarashweho kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 sa 5h03 z’umugoroba ubwo yinjiraga mu kirere cy’u Rwanda kunshuro ya 3.
Uku kwinjiza indege y’intambara y’iki gihugu ya Sukhoi 25 mu kirere cy’u Rwanda byafashwe nk’ubushotoranyi , ndetse Leta y’ u Rwanda isaba ubusobanuro Leta ya Congo ariko nyamara ibyo byakomeje kwisubira mo.
Mu itangazo Leta ya Congo yashyize ahagaragara kuri wa 24 Mutarama yashinje Leta y’u Rwanda ubushotoranyi no kubagabaho igitero, bakabarasira indege yariri mu kirere cya Goma.
Bakomeje kandi bashinja ingabo z’u Rwanda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 nk’uko batasibye kubivuga, nyamara Leta y’u Rwanda ntiyahwemye guhakana ubwo bufatanye bashinjwa.
Uyu mutwe w’inyeshyamba nawo wahakanye ubwo bufatanye bari gushinjwa na Leta ya Congo.
Uwineza Adeline
Iyo baba abanya-bwenge bari Kwita ku byo babwirwa naho guhora mu muhanda basakuza batwika bica barya abantu bizabagiraho ingaruka mbi kdi ntibarabona,biriya bikoma bizabavamo ni bagerwaho bakamenyako umuntu Ari nk’undi.FDLR yo ni bashaka barwane umuhenerezo kuko bari ku manga ya nyuma.IMANA yabahaye iyi myaka ngo bihane baranga barinangira kdi kwinangira kwabo nicyo kimenyetso cyo kurimbuka kwabo
Ntimuzayapfute tuzarebe icyo muzakora mwa mbwa mwe.