Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili muri Teritwari ya Rutshuru bwandikiye ubuyobozi bw’iyi Teritwari bubamenyesha ko nta muturage uzongera gutanga imisoro kubera ko FARDC yiturije nyuma yo kumara hafi ukwezi nta gitero na kimwe igabye ku barwanyi b’umutwe wa M23.
Aba baturage bagaragaraga nk’abariye karunga bavuze ko , mu gihe bene wabo bakomoka muri Bweza, Jomba, Gisigari na Bunagana baherutse gutahuka bava mu gihugu cya Uganda bakiri mu nkambi, nta muturage uzongera kwishyura umusoro cyangwa kwitabira ibindi bikorwa bya Leta aho biva bikagera.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Sosiyete Sivili riragira riti: “ Twifuza ko guhera kuwa 22 Nzeri 2022, nta muyobozi wa Teritwari ugomba guhirahira aza kutwaka imisoro. Nitwe twishyura amafaranga ahemba igisirikare cya FARDC cyuzuyemo ibigwari. Ntabwo tuzongera kwishyura umusoro mu gihe abahembwa umusoro wacu bananiwe kuducungira umutekano. “
Zimwe mu mpamvu bakomeza batanga ngo zizatuma batongera gutanga umusoro, zirimo ko bene wabo bari mu nkambi abana babo batagomba kwiga biturutse ku mutekano muke. Sosiyete Sivili ivuga ko mu bice bigenzurwa na M23 nta mwarimu ushobora kujya kwigisha, yewe ngo nta n’umubyeyi ushobora kohereza abana ku ishuri.
Sosiyete Sivili isoza ivuga ko yo n’impunzi z’abaturage bahunze imirwano ya M23 biteguye gukora urugendo bise urw’amahoro berekeza ku biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Constant biri mu mujyi wa Goma, aho bemeza ko bazahava abahaye icyizere cy’uko igisirikare ayoboye kigiye gukemura ikibazo cya M23.
Cyakora uyu Lt Gen Ndima Constant bavuga ko bazajya gushakaho igisubizo aherutse gutangaza ko, nyuma y’inyigo bakoze ,basanze M23 itakirwana nk’umitwe y’inyeshyamba ahubwo irwana nk’igisirikare cyatojwe neza, bityo ngo bagomba kubanza bategura urugamba rwo guhangana nayo mu mayeri n’uburyo bw’imirwanire buhanitse kugirango babashe kuyambura uduce yafashe.
Kuva kuwa 13 Kamena 2022, Umutwe wa M23 niwo ugenzura umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byinshi bya Teritwari tya Rutshuru, bikaba bikiri ingorabahizi kuba FARDC yabarwanya ngo ibibambure.
Mu bihugu byinshi,igice kinini cy’imisoro kijya mu byerekeye kurwana (defense budget).Urugero,muli USA defense budget ingana na 742 billions usd ku mwaka.Ku isi hose,ibihugu bikoresha 2 Trillions USD mu byerekeye defense.Ayo mafaranga baramutse bayakoresheje mu bindi,ubukene bwavaho burundu.Ibyo nibyo imana itwifuriza kandi izabikora.Ku munsi w’imperuka,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Nyuma yaho,isi izaba paradizo nkuko ijambo ryayo rivuga.