Umuvugizi wa M23 yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe batiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana baheruka gufata kuko ariho hantu heza babonye kuhaba bitekanye.
Ibi Major Willy Ngoma abitangeje nyuma y’amakuru yakomeje gukwirakwizwa na FARDC avuga ko M23 iri gusubizwa inyuma n’ingabo z’igihugu.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’umutwe wa M23, Majoro Ngoma yavuze ko anyomoza ayo makuru, ndetse anemeza ko M23 nta gahunda bafite yo kuba bava mu mujyi wa Bunagana.
Yagize ati:”Mu kuvuguruza ibyatangajwe ku mbunga nkoranyabaga, ntabwo M23 yigeze iva i Bunagana, nta n’igitekerezo ifite cyo kuhava. Duhari mu rwego rwo kwirinda twebwe ubwacu.”
N’ubwo Majoro Ngoma avuga ibi ariko, hari amakuru yizewe avuga ko aba barwanyi bigabanijemo abasigara barinze Bunagana , mu gihe abandi bakomeje kwinjira muri teritwari ya Rutshuru rwagati basanganira ingabo za FARDC zimaze iminsi zihisuganyiriza.
https://twitter.com/M23RDCONG0/status/1537421254667419648?t=6l3GkE4-ueDk_aeZUR41SA&s=19