Ibiganiro byo kugarura amahoro mu mu burasirazuba bwa Congo, ntibyashoboka mugihe imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu bihugu by’amahanga, ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC, itigeze itumizwa mu biganiro kandi icyo kibazo nabo kibareba, nk’uko byatangajwe na Onesphore Sematumba.
Onesphore Sematumba uhagarariye akarere k’ibiyaga bigari mu ishyirahamwe riharanira gukemura amakimbirane ku isi ICG, yatangaje ko ibiganiro byo kugarura amahoro bimaze igihe bi bera mu mujyi wa Nairobi, ndetse n’ibyabereye I Luanda muri Angola, bidashobora kugira icyo bigeraho kuko bafatira imyanzuro abantu badahari, nibura ngo habanze kumvwa ibibazo bafite n’ibyo basaba.
Uyu mugabo yakomoje kuri iki ubwo yavugaga ku mitwe iteye ubwoba abanye congo bavuga ko aribo bateje ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo,nyamara bajya gushaka umuti w’icyo kibazo ntibatumire, abateje iki kibazo ahubwo bakabafatira imyanzuro badahari.
Aha yatanze urugero ku mirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za FDLR n’abandi,.kuwa 29 Ugushyingo kandi abandi bari mubiganiro I Nairobi, akibaza niba wavuga amahoro amasasu nayo ari kuvuza ubuhuha.
Icyakora avuga ko ingabo z’akarere nizifata intwaro zikarwana n’izi nyeshyamba kugeza zose zirukanywe bu umwe umwe agasubira iwabo aribwo bizashoboka kugarura amahoro.
Ibi byatumye yemeza neza ko ibi biganiro, bitazagira icyo bigeraho, mu gihe ibiganiro byahejwe mo bamwe mu bo bireba.
Umuhoza Yves