Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko atungurwa n’uko abantu bose bihutira gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’umutekano muke muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo nyamara birengagije ibibazo bimaze imyaka irenga 25 muri iki gihugu gicumbikiye FDLR.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na France 24 cyibanze ku byavugiwe mu biganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi i Luanda muri Angola.
Perezida Kagame yavuze ko yaba u Rwanda cyangwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntawe ushyigikiye amakimbirne hagati y’ibi bihugu, ari naho avuga ko ibiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi hari intambwe nziza bizasiga mu gukemura ikibazo.
Perezida Kagame abajijwe kubyo abarimo Ambasaderi wa Amerika i Kinshasa bashinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo Kinshasa, yavuze ko atungurwa no kubona abenshi birengagiza ibibazo bimaze imyaka irenga 25 birimo na FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo bakihutira gushinja u Rwanda amakosa.
Yagize ati:” Ndatungurwa iyo mbonye bita u Rwanda nyirabayazana, nyamara hari ibibazo bimaze imyaka 25 byirengagijwe.Urugero ni FDLR imaze imyaka 25 ihungabanya umutekano w’igihugu cyacu”.
Perezida Kagame yagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rwagerageje kwihanganira ibikorwa rwakorewe by’ubushotoranyi bitakabaye byihanganirwa mu gihe rudashaka amahoro. Perezida Kagame avuga ko abashinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo bya Congo birengagiza ko Ingabo z’Iki gihugu zirasa ku butaka bw’u Rwanda, u Rwanda rukabihorera. Yanagarutse ku musirikare wa FARDC winjiye ku butaka bw’u Rwanda anyuze ku mupaka nk’igikorwa cy’ubushotoranyi bukabije u Rwanda rwakorewe ariko kubera gushaka amahoro ntacyo rwigeze rukora mu kwirengera.
Ku bijyanye no gufasha M23, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya M23 na Leta ya Kinshasa bitaeraba u Rwanda,. Agize ati:”M23 si ikibazo cy’u Rwanda kuko si abanyarwanda. Ibibazo bya Congo bireba Congo, ntabwo u Rwanda rukeneye kwinjira mu bibazo bya Congo”