Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bamaze igihe basaba gukorerwa Gare ya Kora, kandi ko ntako batagize ngo bayisabe none baravuga ko hasigaye aha rurema wenyine ari we wabatabara.
Akarere ka Nyabihu kari hagati ya Musanze na Rubavu, kanyurwamo imodoka nyinshi ziva n’izerecyeza muri uyu Turere dusanzwe tuza imbere mu bukerarugendo.
Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko batagira gare ikoze neza ku buryo na bo ubwabo bumva batewe isoni na Gare ya Kora.
- Kwamamaza -
Barasaba ubuvugizi ku buryo bumva icyifuzo cyabo cyagera kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Gare ya Nyabihu twita Koka ikibazo cyayo kimaze imisi, ni nka nyiramubande cyisubiramo kenshi, imyaka irenga icumi dusaba Gare, Mayor wacu arakizi, Abadepite barakizi, yemwe na Television Rwanda yarahageze ese ubuvugizi mukora ubu nibwo bugiye kwihuta? Ese ubuvugizi uzava mu Ijuru? Leta dufite turayemera ariko ubuvugizi bwa Gare ya Kora sinzi aho buzava.”
Yakomeje agira ati “Utundi Turere bagurira abaturage bakimuka ariko Gare zikaboneka, sinzi niba Akarere ka Nyabihu karabuze amafaranga yo kutwubakira Gare.”
- Kwamamaza -
Abaturage bakomeza bavuga ko usibye no kuba iyi yiswe Gare ihagitse hagati y’Isoko n’Amabutiki y’abaturage, hari imbogamizi nyinshi zibahangayikishije harimo no kuba Isaha n’isaha abantu bahaburira ubuzima kuko zihabisikanira ari nyinshi ku buryo umuntu atamenya igihe imodoka yamukubitiye.
Uyu witwa Myaka ukora akazi k’ubukarani muri iri soko yagize ati “Ubundi imodoka kuza guparika hano ni ugutinya amande bacibwaga iyo baparikaga hariya imbere ya BK (Bank de Kigali), naho ubundi ntawahaparika imodoka ye, abenshi bataha bazinutswe guparika hano ni hato, ni habi ntamuntu uba wifuza kugaruka guparika muri iki cyiswe Gare.”
Abaturage bakaba basaba gukorerwa ubuvugizi Perezida Paul Kagame akabimenya nkuko asanzwe akemura ibibazo kurusha abandi ko yabatabara
Undi ati “Mutugereze ikibazo cyacu kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanzwe akemura ibibazo byananiye izindi nzege, Abadepite bazi ikibazo cyacu, keretse niba Akarere kacu gakennye ku buryo kananiwe kubaka Gare ya Kora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yemeje ko iyi Gare ya Kora ikenewe gukorwa neza, kandi ko abaturage be bayikeneye rwose, ariko avuga ko ikikibazo kitakiri mu nshingano z’Umurenge ko bagishyize mu maboko y’Akarere.
Ati “Dukeneye Gare imeze neza ariko inshingano zo kuyikora zireba Akarere kuko twamaze kubashyikiriza iki kibazo.”
- Kwamamaza -
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM