Mu ntara y’Iburengerazuba , Akarere ka Nyabihu, hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza hagati y’umuyobozi w’akarere Mukandayisenga Antoinette n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Ndizeye Emmanuel bivugwa ko hashize amezi 3 yegujwe rwihishwa ariko ntiyegura , ahitamo gukomeza gukorera iwe ndetse ngo aracyabona umushahara we nk’uko bisanzwe mu gihe bivugwa ko yegujwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse.
Mu minsi ishije Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga ngo yafashe icyemezo gikakaye afata imfunguzo afunga ibiro bw’Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere mu rwego rwo gushimangira ubwegure bwe bwasizwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse .
Bivugwa ko Ndizeye Emmanuel nawe yanze kweguzwa kuko ngo bitari binyuze mu nzira z’amategeko ndetse abibonamo akarengane .
Ndizeye aganira na Rwanda Tribune ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze iby’aya makuru ,yasabye Umunyamakuru kubanza yavugana n’Umuyobozi w’Akarere wa Nyabihu.
Gasarabwe Jean Damascene , Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu , avuga ko ari ubwa mbere yumvise iki kibazo cy’ubwegure ko ntakigeze kigezwa muri Njyanama ngo bamenye ubwo bwegure bwe ndetse ngo nta n’Inama njyanama iraterana yiga ku bwegure bwa Gitifu Ndizeye .
Yagize ati:” Nka Njyanama y’Akarere ntitwigeze twakira ubwegure bw’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere bisobanuye ko abazi iki kibazo ari Umuyobozi w’akarere n’uwasabwe kwegura ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa “.
Mukandayisenga Antoinette , Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu , kuri iki kibazo avuga ko batigeze beguza Ndizeye Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere .
Akomeza avuga ko atigeze afunga ibiro by’uyu muyobozi bivugwa ko amaze amezi atatu yegujwe kandi ko iki kibazo ntacyo bazi mu karere .
Twifuje kumenya icyo Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bubivugaho , duhamagara Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atubwira ko ahuze tumwandikira ubutumwa bugufi ntiyabusubiza ariko nagira icyo abivugaho turabibagezaho mu nkuru itaha.
Mu igazeti za Leta yihariye yo kuwa 25 Gashyantare 2021 , Ingingo ya 30 ivuga ko Kwirukanwa ku kazi k’Umukozi wa Leta , Rivuga ko umukozi wa Leta yirukanwa ku kazi iyo yakoze rimwe cyangwa amwe mu makosa akurikira:Yanyereje cyangwa akoresheje nabi umutungo wa Leta; asabye, yakiriye, atanze ruswa cyangwa indonke; akoze uburiganya; akoze inyandiko mpimbano cyangwa akiha ububasha; ahojeje undi muntu ku nkeke,amukubise cyangwa barwanye; 6° amennye ibanga ry’akazi; yibye; ukoze ihohotera iryo ari ryo ryose; akoze ibyaha bikoreshejwe ikorabuhanga.akoresheje nabi ububasha yahawe; yangije cyangwa asibye amakuru yerekeranye n’akazi.
Nkundiye Eric Bertrand