Abaturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu barasaba inzego zibishinzwe kubishyuriza amafaranga agera kuri 1.905.000 bambuwe na Rwiyemezamirimo ubwo hubakwaga uburuhukiro (Morgue) bw’ibyo bitaro mu mwaka wa 2016.
Mbere y’uko ibitaro bikuru bya Shyira byimurirwa aho bikorera ubu mu mudugudu wa Kazirankara , akagari ka Kanyamitana mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu byakoreraga mu kagari ka Cyimanzovu ,ho muri uyu murenge.
Bitarimuka byagize ikibazo cy’uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue) biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ibitaro bufatanije na Minisiteri y’ubuzima butegura umushinga wo kubaka uburuhukiro.
Imirimo yo kubaka ubwo buruhukiro yatangiye mu mwaka wa 2015 ku bwa Rwiyemezamirimo Mugabo Valentin wari watsindiye isoko. Mu kubaka ubu buruhukiro , Mugabo yahaye imirimo abaturage barimo abafundi , abafasha babo bazwi nk’ “ abayede ” hakiyongeraho n’abamuzaniraga ibikoresho byo kubakisha birimo amabuye , amasima n’imicanga.
Byabaye ngombwa ko ibitaro bikuru bya Shyira byimurirwa mu kagari ka Kanyamitana ku nkunga ya Leta y’ U Rwanda.
Mu kwezi kwa Mata 2016 nibwo imirimo yo kubaka ubwo buruhukro yahagaze Rwiyemezamirimo atishyuwe ngo nawe yishyure abaturage bamukoreye. Abaturage baganira na Rwandatribune.com , bavuga ko bakoze bategereje guhembwa ngo bagire icyo bigezaho none ngo imyaka ibaye ine (4) bishyuza bakabarerega ko bazabishyura none amaso yabo yaheze mu kirere. Barasaba inzego zibishinzwe kubishyuriza.
Dukuzumuremyi Jean de Dieu , ni umwe muri abo baturage wakoze nk’umufundi aragira ati “ Umushinga wo kubaka uburuhukiro bw’ibitaro bya Shyira natangiranye nawo , dukoreshwa na Rwiyemezamirimo Mugabo Valentin nawe agenzurwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Shyira byayoborwaga na Dr. Rubanzabigwi Théoneste ariko byaje kurangira ntishyuwe agera ku bihumbi magana inani na mirongo itanu(850.000 frws). Turasaba inzego zibishinzwe kuturenganura , tukishyurwa amafaranga yacu kuko igihe twayishyurije ni kera .”
Nyirambarushimana Angélique wakoze nk’umuyede aragira ati “ Twirirwaga dutunda amatafari n’imicanga , dushakisha uko twabaho none birangiye batwambuye ? Dusa n’abahebye , turi abo kurenganurwa , ababishinzwe nibaturwaneho batwishyurize rwose .”
Mugenzi we Amizero Adelphine agira ati “ Ko twakoze ntiduhembwe bisobanuye ko twatangaga umuganda? Nibaduhe amafaranga yacu twikenure twishyurire n’abana ubwisungane mu kwivuza.”
Ubwo uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kabonaka yasuraga akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2018 , abaturage bamugejejeho iki kibazo maze nawe asaba inzego zibishinzwe kubishyura , nazo zimwemerera ko mu gihe kitarambiranye bazishyurwa none kugeza na n’ubu ntibirakorwa.
Uwari umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Shyira Dr. Rubanzabigwi Théoneste yijeje aba baturage ubugira kenshi ko bazishyurwa ariko biba mu magambo gusa kuko nko mu kwezi kwa gatandatu 2018 yari yababwiye ko bazishyura kuwa 15 Nyakanga 2018 , birangira batishyuwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinnette avugana na Rwandatribune.com yavuze ko ikibazo yagisanze mu karere kandi ko ari kugikorera ubuvugizi.
Aragira ati “ Navuganye na Rwiyemezamirimo Mugabo Valentin kuri iki kibazo ambwira ko yaregeye urukiko kandi ko niyishurwa nawe azishyura abaturage . Dutegereje ibyemezo by’urukiko rero kandi ntitwakwemera ko abaturage tureberera barengana bakamburwa kandi barakoze.”
Mu kiganiro Rwadatribune.com yagiranye na Rwiyemezamirimo Mugabo Valetin yavuze ko yemera ayo mafaranga abereyemo abatarage ariko akabiseguraho avuga ko atabambuye ku bushake bwe ahubwo ko byatewe n’uko nawe yambuwe , gusa ngo yamaze kuburana na Minisiteri y’ubuzima arayitsinda , akaba ategereje kwishyurwa maze nawe akabishyura.
Aragira ati “ Abaturage nibihangane kuko naburanye na Minisiteri y’ubuzima mu rukiko rw’ubucuruzi , ndatsinda mu rubanza rwasomwe kuya 06 Gashyantare 2020. Ntegereje kwishyurwa nanjye nkabishyura , nibihangane rero , bashonje bahishiwe.”
Ibitaro bya Shyira byari bisanzweho byari byarubatswe mu 1937, bikaba byari bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo bishya bubakiwe na Leta y’u Rwanda bigatahwa ku mugaragaro n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kuya 04 Nyakanga 2017. Ni ibitaro by’icyitegererezo mu ntara y’Iburengerazuba bigizwe n’ibyumba 150 byifashishwa muri Serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.
SETORA Janvier.