Bamwe mu batuye akarere ka Nyamasheke bavuga ko babona umubare w’abana b’abakobwa bakora uburaya ugenda wiyongera kuburyo hatagize igikorwa byakongera umubare w’abanduye agakoko gatera SIDA ndetse no kubyara inda zitateganyije bakiri bato.
Bamwe mu baturage bemeza ko uko ibihe bihinduka ari nako abantu bahinduka, Aba batanga urugero rw’uko nko mu myaka 10 ishize nta mwana w’umukobwa wasangaga ari mu Kabari cyangwa ngo yishore mu busambanyi.Ibi ngo byakorwaga n’ abakobwa bakuze ariko kuri ubu ngo abana bari hagati y’imyaka 14,15 na 16 nibo usanga biganje mu buraya no mu kunywa ibisindisha.
Muri aka karere ngo bakunze kugaragara mu dusantere twateye imbere turimo :Ntendezi, Tyazo, Mugonero, Kirambo na Karengera.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Mu kwa cumi twagize ikibazo cy’abana benshi baje mu buraya biba ngombwa ko mpuruza polisi, yaramfashije tubajyana mu kigo ngorora muco, abenshi bavuga ko ari imfubyi abandi bakavuga ko ari ubuzima bubi babamo iwabo, abandi bakagaragaza ko baba mu miryango itumvikana.”
Tuyizere Azarias ukora akazi ko gucunga umutekano mu kabari Kuri santere ya kirambo yavuze ko hari abana benshi bajya baza mu kabari yababaza ibyangombwa agasanga bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17.
Ati “Mperutse kuza mu kazi mbona umwana ufite imyaka 14 yambwiye ko aje kureba umukiriya we . Yambwiye ko aza kundeba tukajyana, naje kumukurikirana ambwira ko ababyeyi be bapfuye. Nshingiye kuri uwo n’abandi ngenda mbona hari abana batoya bashaka kwinjira mu mwuga w’uburaya kandi bakirerwa n’imiryango cyangwa bakabaye bari mu ishuri.”
Bankundiye Etienne, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Nyamasheke yavuze ko hakwiye ubufatanye mu nzego zose mu gukumira abana bajya mu buraya n’amakabari.
Ati “icyo kibazo turakibona ariko ku bufatanye n’inzego zose zirimo tugomba kugikumira ariko hakazamo uruhare rw’ababyeyi ubwabo, bakadufasha kurera abana babo no kubashakira ibyo bakeneye no kubaha umwanya babaganiriza kugira ngo bumve ingaruka mbi zo kwishora mu buraya.”
Muri uyu mwaka wa 2019 mu karere ka Nyamasheke habaruwe abana bagera muri 200 batwaye inda .
HABUMUGISHA Vincent